Katumbi yafatanywe pasiporo mpimbano

Ubutabera bw’u Bubiligi bwatangiye gushakisha amakuru y’ukuri ku byagaragajwe na polisi y’iki gihugu ko Moïse Katumbi yafatanywe pasiporo y’impimbano.

Ku itariki ya 14 Kamena 2018, nibwo Katumbi umaze imyaka isaga ibiri ari mu buhungiro yafashwe na polisi yo ku kibuga cy’indege cya Bruxelles-Zaventem, kubera ko pasiporo yari ifite byakekwaga ko ari impimbano.

Gilles Blondeau uhagaragariye umushinjacyaha mukuru kuri parike ya Halle-Vilvoorde yabwiye Jeune Afrique ko koko batangiye iperereza, kuko igice kimwe cya pasiporo ya Katumbi kirimo amakuru mpimbano.

Ubwo yafatwaga muri Kamena, Umuvugizi w’Ibiro bishinzwe Abanyamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera, Dominique Ernould, yabwiye iki kinyamakuru ko paji iriho ibirebana n’imyirondoro ariyo basanze ifite ikibazo.

Yagize ati “Paji y’umwimerere yakuwemo, isimbuzwa indi.”

Icyo gihe yahawe iminsi 15 yo gushaka icyangombwa cyemewe, tariki ya 6 Nyakanga Ibiro bishinzwe abanyamahanga bikaba byaravuze ko nta kintu na kimwe Katumbi yigeze abikoraho, bityo afatwa nk’uri mu Bubiligi mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Nubwo parike ya Halle-Vilvoorde ivuga ko ariyo ifite iyi pasiporo y’impimbano, ibi ntibyabujije Katumbi gukora ingendo zitandukanye haba mu Burusiya aho yagiye kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi no ku mugabane wa Afurika.

Mu byumweru bishize kandi yagerageje kwinjira muri RDC ashaka kujya gutanga kandidatire ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, ariko ahezwa inyuma y’umupaka.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu kwezi gushize, Umuvugizi wa Katumbi, Olivier Kamitatu, yatangaje ko aba mu Bubiligi mu buryo bwemewe n’amategeko. Kuri iyi nshuro yavuze ko iby’iri perereza ntabyo bari bazi.

Muri Gicurasi 2016 nibwo Katumbi yavuye muri RDC avuga ko agiye kwivuza, kuva icyo gihe ntiyigeze agaruka mu gihugu.

Yakatiwe gufungwa imyaka itatu adahari azira kuba yaragurishije nta burenganzira inzu y’umugereki witwa Alexandros Stoupis.

Anashinjwa kwinjiza mu gihugu abasirikare b’abacancuro baturutse muri Amerika.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo