Karongi: Yakubise umugore ifuni yanze gupfa amuha uburozi na we arabunywa

Umugabo utuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagali ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi yakubise umugore we amafuni atatu abonye yanze gupfa amuha uburozi na we arabunywa, ubu uyu mugore akaba yapfuye kuri uyu wa Gatanu mu gihe uyu mugabo ushinjwa iri bara we aho ari ari intere.

Amakuru aravuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020 mu muryango w’aba bashakanye ndetse banabyaranye abana batatu bakiri bato nk’uko ubuyobozi bwabibwiye ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru.

Ngo umugabo yahoraga abuza umugore we kumusanga mu kabari, umugore na we ngo akavuga ko azareka kumusangayo nareka inzoga.

Umuyobozi w’Akagali ka Gacaca witwa Uwase Jose yabwiye iki kinyamakuru ko bariya bantu, (Ndabazi Evariste na Mukandayisenga Charlote) batashye umugabo agakubita amafuni atatu umugore we, ariko ntapfe nyuma akanamuha ku ngufu uburozi bwa ‘Kiyoda’ nyuma na we akabunywa.

Gitifu wa Gacaca Uwase ati “Bose twasanze ari intere tubajyana ku Kigo Nderabuzima cya RUBENGERA nyuma babajyana ku Bitaro bya Kibuye. Umugore yitabye Imana uyu munsi, umugabo we aracyarwaye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Rukesha Emille na we yemeje aya makuru avuga ko ari impamo ndetse yongeraho ko nakira azakurikiranwa.

Ati “Ndibaza ko umugabo nakira azakurikiranwa n’Ubugenzacyaha ari ku Bitaro bya Kibuye.”

Asaba abaturage ko bajya batanga amakuru ku gihe, bakayaha Inshuti z’umuryango, cyangwa Mutwarasibo.

Ati “Bakwiye kujya babiyambaza, umuti w’amakimbirane si ukwica umufasha wawe. Aya ni amahano kandi turizera ko tuzakomeza kuganiriza abaturage tunyuze muri izo nzego navuze.”

Umukuru w’Umudugudu wa Nyarubuye, Bikorimana Manasseh avuga ko umuryango wari ubanye nabi, ariko amakimbirane yabo bakanga ko hari undi uyinjiramo ku buryo uwajyaga kuyahosha bamuviragaho inda imwe.

Ati “Ejo bundi biriwe basangira, umugabo abwiye umugore ngo batahe aranga, umugabo arataha umugore ataha saa sita z’ijoro. Umugabo mukumufungurira amukubita amasuka atatu, umwana we mukuru yatubwiye ko yanze gupfa yafashe agafuniko ka Fanta amusuka Kiyoda na we afata icupa aragotomera.”

Umuturage wo mu basenyewe inzu I Nyarutarama ahazwi cyane nka ’Bannyahe’ avuga ko adafata Abadepite nk’intumwa za rubanda kuko ngo batigeze babafasha mu kibazo cyabo ngo gikemuke, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo