Karongi: Yaguwe gitumo amaze kwica  mushiki we w’imyaka 61

Umugabo w’imyaka 63 yavanywe kuri mushikiwe amaze kumwica, byabereye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi amakuru avuga ko intandaro y’ubwicanyi ari amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyaruvumu, Akagari ka Mubuga, mu Murenge wa Murambi, ubwo umugabo witwa Twayigire Cyprien w’imyaka 63 yafashwe n’abaturage bamukuye hejuru ya mushiki we Ukurikiyineza Esperance w’imyaka 61 amaze kumwica. Uyu musaza ngo yari asanzwe atitwara neza.

Amakuru avuga ko bapfaga ibintu bijyanye n’amasambu. Uyu mukecuru w’imyaka 61 umugabo we yarapfuye ajya kuruhira mu rugo rw’aho avuka, ngo musaza we ntiyabyishimiraga.

Uwimana Phanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, yavuze ko bari bavuye mu kabari n’ubwo hagikorwa iperereza, ngo nibwo umugabo yamwishe.

Abaturage bahageze biriya bikiba mu masaha ya saa ine z’ijoro (22h00) bamumukura hejuru avuza induru ko yishe umuntu.

Amakuru avuga ko uriya mugabo yanize mushiki we ariko akomeza kumukubita yapfuye.

Ubuyobozi bwahageze saa sita z’ijoro (00h00), umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kirinda, ukekwaho biriya yajyanwe kuri Station ya RIB ya Birambo.

Uwimana Phanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, asaba abaturage kujya bataha kare, bakirinda amakimbirane ashingiye ku mitungo no kuyikermurira igihe ahari, asaba abantu kubana mu mahoro kuko iyo bicanye birangira bagiye muri gereza.

Ivomo:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aaa Kuya 9-04-2021

Ariko abayobozi baba babuze icyo bavuga ngo gutaha kare?!!ubwo se kudataha kare Niyo ntandaro yo kuba yishwe na musaza we?!ahubwo ukuntu inzego zisigaye zituyobora nkamatungo nta muntu ukigira uburenganzira bwo kwisanzura ibyo rero umusaruro ubivamo nukuba ibyihare no kubura ubumuntu nibyo bibyara ayo mahano yo kwicana kwabavandimwe