Karongi: Uwarindaga kuri Caritas-Kibuye basanze yapfuye ,harakekwa inzoga

Ntakirutimana Samuel warindaga kuri Caritas-Kibuye mu kagari ka Kibuye mu murenge wa Bwishyura, muri iki gitondo bamusanze yapfiriye aha yarindaga. Birakekwa ko yaba yikubise hasi kubera inzoga agahita yitaba Imana kuko zamuhumuragaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Bwishyura, Uwimana Fanuel avuga ko amakuru y’urupfu rw’uyu muturage yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri atanzwe na mugenzi we na we ukora akazi k’ubuzamu hariya hafi.

Uwimana ati «Yari agiye kureba mugenzi we ngo batahe asanga yapfuye ahita abimenyesha abandi baturage, twe twahageze saa moya.»

Uyu muyobozi avuga ko basanze nyakwigendera yaguye yubamye, ku buryo baketse ko yari yasinze.

Ati «Umunwa n’amazuru byari bifatanye n’ubutaka hasi, bigaragara ko ari inzoga kuko twamweguye inzoga zigahita zimanuka ziva mu kanwa. »

Nyakwigendera wari ufite imyaka 46, yari atuye mu mudugudu wa Bupfune, akagari ka Nyarusazi mu murenge wa Bwishyura.

Umubiri we wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma rya nyuma mu bitaro bya Kibuye.

Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo