Karongi:Umwarimu yatawe muri yombi ashinjwa gukubita no gukomeretsa ku bushake

Kuri iki cyumweru tariki ya 09 Gicurasi 2021,urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB ,rwataye muri yombi umwarimu wigisha ku kigo cya Es Rubengera giherereye mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ,nkuko byemejwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry.

Dr Murangira avuga ko uwo mwarimu yitwa Mpakaniye Pascal akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ku bushake umugabo witwa Siborurema Antoine, uwafashwe akaba kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibuye mugihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane impamvu yamuteye gukora ibyo.

Dr Murangira Thierry akomeza avuga icyo amategeko ateganya ku cyaha Mpakaniye akurikiranyweho.

Avuga ko icyaha uyu mwarimu akurikiranyweho cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa ingingo y’101 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho ashobora guhabwa igihano kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu ndetse n’ihazabu y’amafaranga hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni.

Uyu mwarimu abaye umwarimu wa kabiri wigisha muri icyo kigo cya ES Rubengera utawe muri yombi mu cyumweru kimwe.

Ivomo:Radio Isangano





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo