Karongi: Umwarimu yaguwe gitumo yiba Sima yo kubaka ibyumba by’amashuri

Umwarimu ku Ishuri Ribanza rya Gatoki riri mu Mudugudu wa Gatoki, Akagali ka Gasura, mu Murenge wa Bwishyura yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba sima yo kubakisha ku ishuri yari abereye umwarimu mukuru ‘Responsible’.

Amakuru aravuga ko uyu mwarimu witwa Gaspard yafashwe ku wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020, aguwe gitumo n’abanyerondo bamubonye ahaye umunyonzi imifuka ibiri ya sima ivuye mu bubiko bw’iri shuri.

Bivugwa ko nubwo yafashwe yibye imifuka ibiri gusa ariko ngo hakozwe igenzura bikagaragara ko imifuka imaze kwibwa kuri iri shuri ari itandatu.

Uyu mwarimu ngo amaze kubona ko yatahuwe ndetse ashobora gutabwa muri yombi yahise agerageza gutoroka aza gufatirwa muri Gare ya Muhanga ahita atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yavuze ko ibyakozwe n’uyu mwarimu bikwiriye kubera isomo abandi bose bashaka kwiba ibya rubanda.

Yakomeje agira ati “Ni amashuri ari kubakwa, ni abana bacu, abana b’abanyarwanda bazayigamo. Rero kuba yatinyuka gufata sima akayijyana mu nyungu ze ntabwo ubuyobozi bwabireberera.”

Meya Mukarutesi asaba abaturage kujya batanga amakuru kuko aho ibikoresho byibwa bijyanwa ni mu baturage.

Ati “Igituma abantu bagira umuhate wo gutanga amakuru ni uko bigaragara ko uwo biri kugaragaraho wese ari guhita akurikiranwa.”

Ingingo ya 10 mu gitabo cy’Amategeko ahana ibyaha iteganya ko aramutse ahamwe n’icyaha yafungwa imyaka 7 ariko igihano nticyarenga imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro hagati y’eshatu n’eshanu z’ibyanyerejwe .

Uyu mwalimu atawe muri yombi azira kwiba sima yo kubaka amashuri mu gihe no mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa Kane umuyobozi w’ikigo cy’ishuri, Mwalimu n’umupolisi w’inyenyeri ebyiri na bo batawe muri yombi bazira kwiba ’Fer à Béton’ zagenewe kubaka ibyumba by’amashuri.

Ishyaka R2UDA rya Barafinda ryandikiye umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (UN HUMAN RIGHTS) risaba kurenganurwa, amashyaka ya PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi avuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwigiza nkana mu kwamagana itoranywa rya Madamu Laure Uwase nk’umwe mu bagize Akanama gashinzwe gucukumbura uruhare rukemangwa rwa Leta y’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni muri RDC, u Rwanda n’u Burundi, impunzi z’Abarundi zanditse zisaba gutaha iwabo zirageramiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo