Karongi: Umuyobozi w’ishuri yafatanywe umufuka w’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2018 yataye muri yombi umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bugarura mu karere ka Rutsiro, ahetse umufuka w’urumogi kuri moto.

Uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko atari azi ko ari urumogi ahetse kuko ari umuntu wamuhaye igikapu, ariko atari azi ikirimo.

Yagize ati “Nari mvuye ku kazi ngeze i Muramba mpura n’umwarimu dukorana ampa umufuka uri mu gikapu arambwira ngo harimo isambaza ngo ninkimujyanire nkimuhere imodoka igiye i Kigali, ampa na numero ya shoferi. Nuko ngeze aho bita Ku rya Nyirakabano mpahurira n’iyo modoka, irahagarara, nuko havamo umushoferi n’abagabo batatu bahita bamfata.”

Gusa Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira we avuga ko uyu Muyobozi w’ikigo yafashwe ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Rutsiro batanze amakuru agahita afatwa.

Yagize ati “Uyu muyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Bugarura, ejo mu ma saa cyenda twamufatiye i Karongi mu Murenge wa Rubengera. Kugira ngo afatwe habaye ubufatanye bw’abaturage kuko ahaguruka polisi yari yabimenye araza ahura n’abapolisi afatanwa ibiro 18 by’urumogi rufunze mudupfunyika turenga ibihumbi bitandatu dufite agaciro karenga miliyoni.”

“Ubu yashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rukorera kuri sitasiyo ya Rubengera, aho arimo gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha.”
Ku birebana nuko uyu muyobozi yaba yaratwaye ibintu atazi, CIP Gasasira avuga ko ari uburyo bwo guhunga icyaha kuko abaturage batanze amakuru kandi aho yanyuraga hari hazwi, akabikora yitwaje izina ryo kuba ari umuyobozi w’ishuri.

Yakomeje agira ati “Nka polisi turashima abaturage kubera ubufatanye bwa polisi n’abaturage aho usanga buri muturage ari ku rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge. Aho urumogi ruva hari abaturage, aho runyura ni mu baturage, aho rucururizwa ni mubaturage kandi abaturage bafite ubushake bwo gutanga amakuru kuko bamaze kumenya ibibi by’urumogi.”

Icyaha nikiramuka kimuhamye, ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itanu n’ihazabu iri hagati ya 50 000Frw kugeza ku 500 000Frw, nk’uko biteganywa mu Ngingo za 593 n’iya 594 zo mu gitabo cy’amategeko ahana.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
kuaku Kuya 17-08-2018

Birababaje kubona umurezi wakigishije ibibi byibiyobya bwenge ariwe ubicuruza ahanwe byintangarugero kuko yarasigaje kubigurisha kubanyeshuri yigisha. turashimira ubufatanye bwabaturage n,inzego zumutekano uburyo badahwema mukurwanya ibiyobya bwenge. https://umubavu.com/amakuru/article/Karongi-Umuyobozi-w-ishuri-yafatanywe-umufuka-w-urumogi

kuaku Kuya 17-08-2018

Birababaje kubona umurezi wakigishije ibibi byibiyobya bwenge ariwe ubicuruza ahanwe byintangarugero kuko yarasigaje kubigurisha kubanyeshuri yigisha. turashimira ubufatanye bwabaturage n,inzego zumutekano uburyo badahwema mukurwanya ibiyobya bwenge. https://umubavu.com/amakuru/article/Karongi-Umuyobozi-w-ishuri-yafatanywe-umufuka-w-urumogi