Karongi: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yakubiswe n’inkuba arapfa

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri abanza kitwa Ecole Secondaire Nyaruyaga kiri mu Kagari ka Gitabura mu Murenge wa Twumba muri Karongi witwa Damascene Ngayabarambirwa yaraye akubiswe n’inkuba imusanze iwe arapfa.

Umuturage uturanye n’umuryango wa nyakwigendera yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko inkuba yakubise uriya muyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza imusanze iwe mu mvura yaguye mu masaha y’umugoroba.

Nyakwigendera yari atuye mu Kagari ka Gakuta mu Murenge wa Twumba.

Ngo yari avuye mu mahugurwa yaberaga ku biro by’Akarere ka Karongi.

Uriya muturage ati “Byabaye mu mugoroba mu mvura yaguye inaha. Ntabwo yari nyinshi cyane ariko yari irimo inkuba.”

Damascene Ngayabarambirwa kandi yari aherutse gupfusha imfura ye, ubu akaba asize umugore n’umwana muto.


Ngo inkuba yamukubitiye iwe atashye avuye mu mahugurwa ku biro by’Akarere ka Karongi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo