Karongi:Umugore yishe umukunzi we amuteye icyuma kubera gufuha

Ejo ku wa Kane tariki 03 Kamena 2021, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi bwaregeye Urukiko mu mizi Umugore ukekwaho kwica umugabo wahoze ari umukunzi we akoresheje icyuma.

Ku itariki ya 24/05/2021 ahagana saa mbiri z’ijoro mu karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga, akagari ka Ryaruhanga, umudugudu wa Ryaruhanga, nibwo uregwa yagiye mu rugo rwa nyakwigendera wahoze ari inshuti ye baryamanaga amusangana n’undi mugore atazi barimo baganira hamwe n’undi mushyitsi wari wabasuye; nuko uregwa ashaka kwinjira mu nzu ya nyakwigendera akoresheje imbaraga ngo ashaka amazi yo kunywa ariko nyakwigendera arakinga amubuza kwinjira, nyuma nibwo uregwa yabwiye nyakwigendera “ko atari inzu akinga ko ahubwo ari imva ari gukinga” ndetse abwira n’uwo mugore bari kumwe ko uwo mugabo ntacyo azamumarira.

Ubushinjacyaha buvuga ko bakomeje guterana amagambo nyuma baza gufatana bararwana ariko abaturanyi barabakiza, nibwo uregwa yaje gufata icyuma agihisha mu ipantaro agiye kugitera nyakwigendera abaturanyi barakimwaka barabakiza.

Nyuma uregwa yaje kwinjira mu nzu ye afata icyuma cyari mu nzu abonye nyakwigendera ageze ku muryango we amukubita icyuma mu gatuza yitura hasi ahita apfa. Uregwa yemera icyaha akanagisabira imbabazi.

Uregwa naramuka ahamwe n’icyaha, azahanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo