Karongi: Umugore arakekwaho kwica umugabo we yashinjaga kumuca inyuma

Umugore w’imyaka 30 wo mu Karere ka Karongo, arakekwaho kwica umugabo we w’imyaka 33 amuteye ibuye aho bivugwa ko yari amusanganye n’undi mugore wari ihabara rye.

Byabaye mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Mbere mu Mudugudu wa Ngoma mu Kagari ka Nyamushishi n’ubundi mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Mudacumura Aphrodis, yemeje aya makuru avuga ko umugore yishyikirije Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB.

Ati ’’Byabaye mu ijoro ryakeye, uwo mugabo yari afite inshoreke basanzwe bakururukana n’uko umugore aza afite umuhoro barawumwaka, amutera ibuye hafi n’ugutwi yikubita hasi abamusanze aryamye mu nzira nibo bahuruje abaturanyi barahamukura bamujyana k’umubyeyi we hafi aho. Mu gihe biteguraga kumujyana kwa muganga, yahise ashiramo umwuka.”

Mudacumura yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n’aho bigaragaye bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo bafashwe kuyakemura.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko ubwicanyi buturutse ku bushake nk’ubu, iyo uregwa abihamijwe n’urukiko, ahanishwa gufungwa burundu.

Umukecuru yakubise umurambo inkoni 8 umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Huye n’abarimo Gitifu w’Akagari barebera none batawe muri yombi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo