Karongi: Ubunebwe n’uburangare bw’abarimu  bwatumye abana badakora ibizamini mu gihembwe gishize

Karongi – Mu gihembwe gishize ishuri rya Groupe Scolaire Nyarubuye mu murenge wa Rubengera ntiryahaye abanyeshuri baryo ibizamini kubera ‘uburangare n’ubunebwe’ ku babishinzwe. Bandikiwe na Minisitiri w’uburezi none uyu munsi nibwo abanyeshuri babitangira.

Mu kwa karindwi, Umuseke watangaje inkuru y’iri shuri ryisumbuye ritahaye abanyeshuri ibizamini kandi ahandi mu Rwanda bari hafi kubisoza.

Mu kwezi kwashize, inzego zitangira kubikurikirana, amakuru dufite ni uko ubuyobozi bw’iri shuri bwandikiwe ibaruwa na Minisitiri w’uburezi anenga imwe mu mikorere y’iri shuri ndetse no kudaha abanyeshuri ibizamini igihe biteganywa.

Ishuri ryahise ritegura ibizamini byagombaga guhabwa abanyeshuri kuri uyu wa mbere tariki 10 Nzeri, gusa abanyeshuri bahise banga kubikora.

Byahuriranye n’igikorwa cyo gusura amashuri cya Minisiteri y’uburezi na REB kiri gukorwa, uyu munsi abakozi bayo basuye iri shuri baganiriza abanyeshuri bemera gukora ibizamini guhera kuri uyu wa kabiri.

Theodor Mboneza umukozi wa Rwanda Education Board avuga ko koko aha habaye ikibazo abanyeshuri ntibakore ibizamini kubera icyo abona nk’intege nke n’ubunebwe ku babishinzwe ku ishuri.

Mboneza avuga ko nyuma yo kubasura no kuganira n’abanyeshuri, bari babanje kwanga gukora ikizamini, abanyeshuri bemeye gukora ibizami, nubwo bwose ubu andi mashuri akiri mu ntangiriro z’igihembwe cya gatatu.

Mboneza avuga ko basabye iri shuri gukoresha ibizamini mu buryo butazabangamira andi masomo, avuga kandi ko indangamanota abanyeshuri bahawe mu gihembwe cya kabiri zituzuye kuko zitariho amasuzuma abiri ateganywa mu mashuri yisumbuye mu gihembwe (Formative and Summative assessments).

Abanyeshuri kuri Groupe Scolaire Nyarubuye bakaba uyu munsi bari butangire ibizamini by’igihembwe cya kabiri, kandi bari mu gihembwe cya gatatu.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo