Karongi:Impungenge ku buzima bw’abaturiye umugezi wa Nyabahanga  ukomeje gusatira ingo

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Gitarama mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi baravuga ko hashize imyaka ibiri umugezi witwa Nyabahanga ubasatiriye uvuye muri metero zirenga 100 bakifuza ko hagira igikorwa kugira ngo uyu mugezi udashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buvuga ko bwahasuye kandi burigushaka igisubizo cy’iki kibazo.

Umugezi wa Nyabahanga ni umwe mu migezi iri mu karere ka Karongi, unyura mu mirenge ya Gitesi,Bwishyura yo muri ako karere ukisuka mu kiyaga cya Kivu ukunda kuzura mu gihe cy’imvura.

Bamwe mu baturage bawegereye bavuga ko mu myaka ibiri ishize wataye inzira yawo ugasatira aho batuye bakanavuga ko watangiye kubagiraho ingaruka.

Nirere Marie Agnes agira ati”Iyi Nyabahanga yanyuraga hariya hakurya urikureba none reba ahantu yaje,urabona hano hatambuka n’abana ,hari n’abajya bahirima bakagwamo ;hari n’umwana w’umumotari yaramukubise iramujyana kubera umugezi utabungabunzwe,yangije n’umuhanda ku buryo n’abayobozi baza bakitegereza tugasigarana ikizere ko bazaza kuwukora cyangwa se natwe tugashyiraho ayacu maboko ariko twarahebye;haje abayobozi bo ku karere uriya muyobozi wo ku karere uriho aravuga ngo iyi Nyabahanga bayimurekere bakore ibindi ”.

Nzabirinda Bonaventure agira ati”Narinujuje inzu itari munsi ya miliyoni hagati y’eshanu n’esheshatu yari ifite imiryango ine hagati yayo n’uyu mugezi hari metero zirenga mirongo itanu biba ngombwa ko wuzura wimuka aho wari uri ubogamira ku ruhande rwa ya nzu ukundagura kugeza ubwo inzu yajyiye kandi nari maze kuyikora neza kugeza ubwo no muri iri zuba urikugenda ukundagura umuhanda ntago tukiri kugendererwa nka mbere”.

Muhawenimana Jeanne agira ati”Twasabaga ubuvugizi kugirango batege uyu mugezi”.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi madamu Mukarutesi Vestine avuga ko basuye aho uyu mugezi wangije kandi ko hari gushakwa igisubizo.

Agira ati”Twashyizeho n’aba enjeniyeri(Engeniers) badukorera inyigo y’icyakorwa kugira ngo dukumire y’uko uriya mugezi wakomeza kugenda inkombe zawo zaguka ;aba enjeniyeri bakoze inyigo turigushaka ingengo y’imari ngo turebe uburyo dutunganya inkengero zawo bigakorwa mu buryo burambye atari ukuvuga ngo ni umuganda dukoze ejo imvura nigwa nyinshi hongere havuke ikindi kibazo”.

Abaturage baturanye n’uyu umugezi wa Nyabahanga bavuga ko mu gihe nta cyaba gikozwe kuri uyu mugezi ukomeza gusatira ingo za bo ubuzima bwabo bwajya mu kaga.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda REMA mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 cyavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego za leta, abikorera, miryango itari iya leta ndetse n’abaturarwanda muri rusange, kurushaho kubungabunga no kurinda inkombe z’ibiyaga n’imigezi hagamijwe iterambere rirambye.

Radio Isangano





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo