Karongi: Ikigage bazimaniwe n’umuturanyi wabo cyabaguye nabi bajyanwa kwa muganga

Ku munsi ejo bazindukiye mu muganda wo gufasha umuturanyi wabo Frederick Sindushwa gusiza ikibanza cy’umuhungu we utari hafi aho, nyuma abazimanira ikigage ndetse na we barasangira, nyuma kibagwa nabi kugeza ubwo atatu muri bo bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Musango.

Ni abantu batanu bo mu murengwa wa Mutuntu mu karere ka Karongi baguwe nabi n’ikigage bazimaniwe n’umuturanyi wabo ejo hashize kugeza ubwo bamwe muri bo bajyanywe kwa muganga.

Muri uku kumererwa nabi n’iki kigage, ngo bamwe batangiye baribwa mu nda, abandi bacibwamo bakanaruka byatumye batanu muri bo baribwa cyane kugeza ubwo bajyanywe kigo nderabuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Nsengiyumva Rwandekwe Songa yabwiye Umuseke ko bishoboka ko buriya burwayi bwatewe n’umwanda ushobora kuba wari uri muri kiriya kigage.

Ngo birashoboka ko abagishigishe batagihishije neza bityo kimerera nabi abakinyweye.

Rwandekwe avuga ko muri bariya batanu bari bamerewe nabi, babiri borohewe kuri uyu wa Gatanu bagataha, abandi batatu bakaba bakiri kwitabwabo bakazataha kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu muyobozi wa Mutuntu yasabye abaturage kujya bashigisha ikigage kigashya neza kandi bakabikorana isuku ihagije.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo