Karongi: Barya inyama zidapimye  n’amatungo yipfushije

Aba baturage cyane cyane abahurira muri santire ya Gasenyi bavuga ko bamaze imyaka itari mike barya inyama zidapimye ngo dore ko kutagira ibagiro ribanza gusuzuma izo nyama ari na yo ntandaro ituma barya n’amatungo yipfushije.

Ni ikibazo gihuriweho n’abaturage bo mu mirenge itatu yo mu karere ka Karongi izwiho kugira amatungo menshi atandukanye yaba amagufi n’amaremare ariyo Gitesi,Ruganda na Gasenyi.

Aba baturage bavuga ko baheruka ibagiro bubakiwe n’abasuwisi ahagana mu mwaka wa 1975 gusa ngo ubuyobozi bwaje kurisenya buvuga ko ritujuje ibisabwa ndetse birangira ridasimbujwe kugeza ubu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwabwiye TV na Radio One ko ikibazo nka kiriya kiri ahantu henshi muri karongi bityo ko barimo kuvugana n’abafatanyabikorwa ngo babafashe kubaka amabagiro.

Umuyobozi w’akarere ka karongi Bwana Francois Ndayisaba yemereye TV na Radio One iby’icyo kibazo ashimangira ko kiri mu mirenge myinshi igize akarere ka Karongi gusa ngo barimo kugishakira igisubizo kirambye.

Hirya no hino mu Rwanda ni kenshi minisiteri ifite ubworozi mu nshingano zayo ikangurira abaturage kugira amabagiro afite isuku mu rwego rwo kwirinda indwara zishobora guterwa n’umwanda gusa biragoranye muri imwe mu mirenge y’akarere ka Karongi kuhabona ibagiro dore ko amatungo menshi abagirwa mu bihuru andi mu ngo z’abaturage bityo hakaba hari impungenge ko byoroshye kuba bakwibasirwa n’izo ndwara mu gihe byaba bikomeje bityo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo