Karongi :Bahisemo  urupfu aho kwambara agapfukamunwa

Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Karongi hafashwe abantu 40 bishe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, abagore babiri mu bafashwe bavuze ko aho kwambara agapfukamunwa bibaye ngombwa ko bapfa babyemera bagapfa batakambaye.

Mukankuranga Bea na Nyiranshimiyimana Alphonsine bafashwe bo hakiri kare batambaye agapfukamunwa, bavuga ko batazakambara kuko Bibiliya ibibabuza mu byo bemera. Babwiye abashinzwe umutekano ko Igitabo cya Ezekiel no mu Bitabo by’Abami habuza gupfuka umunwa.

Ngo ni ibyo mu minsi ya nyuma.

Bavuga ko kera hari umuntu wari uhagariye ibyorezo witwa ‘Corona’ ngo igihe bakwambara agapfukamunwa ni we baba barimo gusenga.

Banze kuganirizwa ahubwo bavuga ko n’iyo byaba bimeze nka kera abantu bicwa kubera ‘ukwera’ na bo bakwemera gupfa aho kwambara agapfukamunwa.

Nyiranshimiyimana Alphonsine avuga ko ibyo yize mu myaka 40 utabimuvanamo mu isaha imwe.

Umugabo wa Nyiranshimiyimana Alphonsine yaje kureba umugore we yambaye agapfukamunwa, yabwiye Umuseke ko umugore we usanzwe ari Umudivantisiti n’abo basengana bayobejwe n’Itorero, kuko ngo mu rugo amusaba kwambara agapfukamunwa akabyanga ngo ni ibihe bya nyuma.

Nyiranshimiyimana avuga ko Covid-19 ari indwara yo mu muyaga itamukanga. Aba bagore bafite imyemerere idasanzwe bajyanwe kuganirizwa ngo babe bava ku izima.

Uretse aba bagore babiri abandi bafashwe biganjemo abasanzwe mu tubari mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Karongi, Bwishyura na Rubengera, banywa inzoga kandi amasaha yanarenze.

Barajwe muri kasho kuko nta stade iba i Karongi, mu gitondo bajyanwa muri Gare baraganirizwa ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bababwira ububi bwa Covid-19 ndetse basabwa kwirinda.

Niragire Theophile Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, avuga ko inzego zitandukanye zigishije bariya baturage kwirinda COVID-19 kuko ngo Karongi yari yafashe ingamba mbere none ubu iri mu Turere tugaragaramo abandura Covid-19 benshi, akavuga ko biterwa no kuba abantu bariraye.

Ku kibazo cy’abagore bagaragaje ko badakozwa kwambara agapfukamunwa, Niragire yavuze ko bakomeza kubigisha kugeza bumvise ko ari ngombwa kwambara agapfukamunwa.

Bamwe mu bikuye ku Itorero ry’Abadivantiste bafite imyemerere yihariye yo kutarongora, ntibafata indangamuntu ndetse hari abagiye bagaragaza kutumva ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ivomo:Umuseke

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Aaa Kuya 2-05-2021

Ndababwira ukuri ko iyi Covid isi yirirwa ikangisha abaturage bayo byumwihariko urwanda rwo rurakabije mu kudukanyaga ngo nukugirango bashimishe amahanga nyamara ntibaho nongere mbisubiremo Covid ntibaho.kuko iyo ndwara itagira imiti nyamara iyo nakubeshye ngo urayifite bakakujyana nta kindi bakuvurisha uretse kuguha icyayi kigizwe na tangawizi ubundi bakareba tv hubwo urwanda rurayitwaza rukatwiba amafranga yacu ruyobya ruyita amande

HABUMUGISHA Lazaro Kuya 1-05-2021

Buriya niba havuzwe ko bitandukanyije n’abadive,uhita ubona urwango n’amacakubiri iyo ubonye ukuntu bamwe bahita bibasira abatavuzwe mu nkuru,kdi bidakumiriwe byazageza aho ibisa nabyo byagejeje igihugu cyacu n’isi muri rusange.