Karongi: Babuze ubaha serivisi z’ubutaka kuko uwazitangaga yirukanywe

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, bavuga ko nyuma y’aho umukozi wari ushinzwe serivisi z’ubutaka yirukaniwe basigaye birirwa ku biro by’Umurenge babuze ubaha serivisi.

Ikinyamakuru Umuseke kivuga kmo cyasanze ku biro by’Umurenge wa Bwishyura, bamwe muri bo bamubwiye ko atari rimwe cyangwa kabiri baje kwaka serivisi ariko bagataha amaramasa kuko babuze uzibaha.

Maniraho Jean Claude yagize ati “Batubwiye ko Akarere kabatije uw’i Rubengera na we ngo aza rimwe mu cyumweru hari igihe uza utazi amakuru y’igihe azira ugasanga uwo munsi ntiyakoze.”

Uyu muturage uvuga ko amaze iminsi asiragira ku biro by’Umurenge, avuga ko nk’umurenge w’Umujyi batari bakwiye kubura serivisi mu nzego za Leta.

Undi waje ku biro by’Umurenge aturutse mu Kagari ka Kiniha, avuga ko abantu batunze ubutaka hariya mu mujyi wa Kibuye bari hirya no hino mu gihugu ku buryo hari abashobora kuza kwaka serivisi aturutse kure atazi igihe uriya mukozi batijwe n’Umurenge wa Rubengera yaziye i Bwishyura.

Yagize ati “Ngaho mbwira uvuye i Kigali uje gukora ihinduranyabutaka uzabwirwa niki igihe uwo badutije abonekera?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin avuga ko kiriya kibazo na bo bakibona ariko ko kidaturuka ku burangare bw’Umurenge.

Ati “Koko mu minsi yashize twari dufite umukozi ushinzwe ubutaka ariko ubu akaba atakiri mu kazi byafashe nk’icyumweru n’igice twandikira Akarere mu kuduha igisubizo kitarambye batubwiye ko baduha undi mukozi uturutse mu wundi Murenge.”

Avuga ko nk’ubuyobozi bw’Umurenge batapfa guha ziriya nshingano undi mukozi kuko “bisaba uwabyigiye.”

Avuga ko uriya mukozi batijwe, yatangiye gukora ndetse akaba amaze ibyumweru bibiri akaba aza ku wa Gatatu no ku wa Gatanu ariko ko na we nk’umuyobozi abona ko bidahagije “bitewe na serivise ziba zikenewe hano mu mujyi.”

Muri aka Karere ka Karongi, habarwa imyanya myinshi idafite abakozi bayirimo nko mu Tugari no mu Mirenge kuko hari bamwe baherutse guhagarikwa.

Perezida Kagame Paul ubwo yayoboraga umuhango wo kugaragaza uko Uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo a 2019-2020, yagarutse ku itangwa rya serivisi mu nzego bwite za Leta ikigaragaramo intege nke.

Icyo gihe yavuze ko hari abayobozi banga cyangwa batinda gutanga serivisi bagatanga ibisobanuro by’urwitwazo nko kuba ngo serivisi zisaba gukurikiza amategeko, kubyitondera ndetse ngo n’inzira zigomba kugenderwaho.

Amafoto

Source:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo