Karongi: Abaturage bahangayikishijwe no kutagira amazi meza

Abaturage bo mu kagari ka Rufungo umurenge wa Rugabano ho mu karere ka Karongi baravuga ko babangamiwe no kutagira amazi meza.Kuko ngo amavomero yamazi bakorewe bayakoresheje igihe gito kitarenze amezi abiri,amazi ntiyongera kuboneka muri ayo mavomero.

Umwe mubatuye muri Aka kagari ka Rufungo waganiriye n’umubavu.com yavuzeko bamaze amezi atatu batagira amazi kandi bari babahaye amovomero ubwo ngo bababwiraga ko bazayafungura ku mugaragaro.
Yagize ati”kuba ntamazi meza tugira bise rutangamira kuko dukoresha amazi mabi bityo akadutera inzoka hashize amezi atatu tutayafite ayamazi twayabonye batubwiye ko bazaza kuyafungura none tuyaheruka icyo gihe ”

Bajeneza Emanuel , umuyobozi ushinzwe iranga mimerere mu murenge wa Rugabano wasigariyeho umuyobozi nshingwa bikorwa w’umurenge wa Rugabano avuga ko ikibazo cy’amazi kiri mu murenge wose wa Rugabano kuko ngo no kubiro by’umurenge ntamazi ahari.

Yagize ati”ikibazo cy’amazi kirahari ariko cyaturutse kumvura iherutse kugwa natwe hano kumurenge wa Rugabano ntamazi dufite ariko araza kuboneka vuba” Ubusanzwe amazi agirira akamaro abaturage muri rusange. bityo ntamuntu numwe utazi akamaro kayo akaba ariyo mpamvu iyo ukoresheje amazi mabi bikuviramo ingaruka zitari nziza zirimo nokurwara.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo