Karongi: Abarwaye indwara zidakira barashyimira Leta n’abaganga

Bamwe mu barwayi batandukanye bo mu Karere ka Karongi,barashyimira Leta y’u Rwanda n’abaganga ndetse nabo bahawe bafasha abaganga mu bikorwa bitandukanye byo kubahumuriza no kubafasha gusenyera kumugozi umwe baniteza imbere.

Abarwayi bo mu Murenge wa Bwishyura barwaye indwara zidakira kandi zitandura barishimira ubufasha bahabwa nabo bita abafasha b’abaganga bakorera mu ngo aho babitaho kubuzima bwabo bwa burinsi babaha inama ndetse bakabafasha kwiyakira .

Umwe mubaganiriye n’umunyamakuru wacu ufite ubwo burwayi budakira witwa MUKAMUSONI Odette utuye mu mudugudu wa Kabuga ,Akagari ka Burunga ,wavuze ko ashyimira abamugira inama uko bwije n’uko bukeye agira ati’’,mfite uburwayi bwa diabette maranye imyaka18 ngereranyije nuko narimeze mbere nahoraga mu bitaro mbese narazahaye ariko ubu aho abafasha babaganga baziye meze neza kuko nshobora kugira icyo nakora nkiteza imbere kuko nabashije gukurikiza inama bampa’’

Akomeza avuga ko aba bafasha b’abaganga bahuriza hamwe abafite indwara zitandukanye bakaganira ndetse bakanazigama amafaranga ati’.ibi byose biradufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi nkaba nshimira Leta y’u Rwanda yatwitayeho natwe ikatumenya nk’abantu barwaye indwara zidakira kandi zitandukanye’’

Nyuma y’ibi twagerageje gushaka umwe mubafasha abaganga kugira ngo dusobanukirwe impanvu aba barwayi bari kubashyimagiza kandi biri munshyingano zabo,Tuvugana n’uwitwa INEZA Fiolet ku murongo wa telefone aduhamiriza uko babigezeho.yagize ati "" Ndi umwe ufasha aba barwayi koko ariko mbikora kuba nkunda u Rwanda n’Abanyarwanda ndetse mbikora ntitaye ku zindi nyungu ,ahubwo nkarengera ubuzima bw’ikiremwa muntu’’

Yakomeje avuga ko ariyo mpanvu bakomatanyije aba barwayi babashakira uko babaho ndetse n’ukuntu nabo batera imbere ,ariyo mpanvu bashyizwe hamwe.

Yanditswe na RUTEMBESA Anicet @ Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
niyigena aimable Kuya 29-06-2018

nukuri abafasha b’ababaganga mungo bafite akamaro kanini twasabaga ubuyobozi bw’igihugu kubafasha bakanoza akazi bakora neza kuko indwara zidakira kdi zitandura zimereye nabi abanyarwanda ikibabaje hari n’abataziko babana nazo ariko abafasha b’abanganga mbona ari igisubizo kirambye cyo gufasha ababana nizo ndwara

Bizicharles Kuya 29-06-2018

And
ika Igitekerezo Hanno
nimukomeze umurava Kdi mufashe abo mushinzwe mutikanyiza, mudahatwa
nibyo bibakwiriye rwose