Karongi: Nyabarongo yuzuye itwara abana 2 na se ubabyara

Amakuru avuga ko abantu batatu bakomoka mu Karere ka Karongi, batwawe n’umugezi wa Nyabarongo wuzuye biturutse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Mbere.

Aba bantu ngo barimo abasore 2 bari barimo bahinga mu gishanga kiri hagati y’Akarere ka Ruhango na Karongi hafi y’aho Mwogo ihurira Mbirurume.

Abatwawe na Nyabarongo ni uwitwa NDAYITEGEREJE Matata ufite imyaka 18 na IMANISHIMWE Vincent ufite imyaka 15, n’umubyeyi wabo witwa NZEYIMANA Charles w’ imyaka 48.

Uko byagenze ngo aba basore bombi bari bavuye mu Karere ka Karongi, bajya guhinga mu gishanga cy’umuceri mu karere ka Ruhango.

Ngo imvura itangiye kugwa, bahise bambuka muri Nyabarongo boga nk’uko bari bahanyuze kare bajya guhinga, bagezemo amazi abarusha imbaraga, Ise ubabyara wari ku gice cyo mu Karere ka Karongi abibonye na we ahita ajyamo kubarohora birangira amazi bose abarushije imbaraga arabatwara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Murambi mu Karere ka Ruhango, UWIMANA Phanuel, yabwiye itangazamakuru ko ayo makuru ariyo, na bo bayahawe n’umwana wari uri hakurya muri Karongi abireba.

Kuri ubu igikorwa cyo gushikisha ba Nyakwigendera, kiracyakomeje.

Mu butumwa abaturage bahawe, harimo kwirinda kwambuka imigezi idafite amateme cyangwa ifite ashaje bakanyura mu mihanda izwi inafite amateme akomeye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo