Karongi: Abajura barimo abitwaje intwaro gakondo  bamereye nabi abacuruzi

Bamwe mu bacuruzi batanga serivisi z’ikoranabuhanga kuri telefoni zirimo gutanga ama ‘unité’, kubitsa no kubikuza amafaranga, bo mu Murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, baravuga ko hasigaye haradutse ubujura bubibasira bagasaba ubuyobozi gukemura ikibazo cy’umutekano muke ukurura n’ubwo bwambuzi. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rubengera buvuga ko iki kibazo bukizi kandi ko hari ingamba zigiye gufatwa mu kugikemura.

Nta mezi abiri arashira mu murenge wa Rubengera hadasiba kumvikana inkuru y’umuntu ucuruza serivisi zo gutanga ama unite, kubitsa no kubikuza amafaranga, washikujwe amafaranga haba ku mugorba cyangwa ku manywa kandi ababikoze ntibafatwe

Iyo uganiriye na bamwe mu batanga izo serivisi bazwi nk’aba agent, baba aba airtel cyangwa Mtn bo mu isantere ya Gitikinini na Kibirizi ku isoko, bakubwira ko bafite impungenge ko aribo batahiwe kwibwa. Ibi babishingira ku kuba hari bagenzi babo bambuwe ibyabo n’abajura ababikoze ntibabiryozwe.

Umwe mu bambuwe utifuje ko amenyekana yavuze ko hari nka 19h00 atashye maze abantu atazi bagahita bamwambura igikapu yari afite kirimo amafaranga na telefoni ze zose yakoreshaga bakabitwara akabura irengero ryabyo.

Uheruka kwibwa muri ubwo buryo ni uwitwa Clementine,ukorera aharemera isoko rya Kibirizi. Kubera ibyamubayeho yabwiye umunyamakuru ko atariyakira ahubwo amwohereza kuri musaza we ngo ariwe bavugana.

Barengayabo Musawa wa Clementine agira ati”bwabaye ku cyumweru(tariki 23 Gicurasi 2021) nka 19h30,yibwe n’abajura babiri ndetse bitwaje icyuma dufatamo umwe tumujyana mu nzego zishinzwe umutekano,baracyari mu iperereza ariko bakaba baramutwaye ibihumbi 300,000Rfws na telefoni imwe ya touch(ifite ikirahure bakoresha bakoramo) n’ebyiri zisanzwe yakoreshaga mu kazi tubasha gufatamo imwe uwo mujura arayerekana”.

Barengayabo akomeza avuga ko mushiki we ibyamubayeho atarabyakira.

Ati” kuba wanigwa n’abantu babiri umwe afite icyuma undi arikujya akuniga ashaka kukigutera kuberako wanze kurekura amafaranga ndetse n’igikapu,afite ihungabana uyu munsi nibwo yageze mu isoko(nyuma y’iminsi itatu adakora) nabwo arikuvuga ati ndahita ntaha,icyo twavuga rero ni uko hakurikizwa ubutabera iyo umuntu agiye kwiba akajyana icyuma ,rwose birarenze ubutegetsi bwacu bugerageze kureba uko bwarengera abaturage bombi hatabayemo kurengenya abantu cyangwa ngo hamwe habemo amarangamutima”.

Niyigaba Bellarmin,umukozi w’umurenge wa Rubengera kuri ubu ufite inshingano z’umunyamabanga nshingwabikorwa, avuga ko iki kibazo bakimenye kandi ko hari ibyo bateganya kugikoraho.

Ati”ubwo rero ni ikibazo kiduhangayikishije ariko turicarana n’inzego z’umutekano mugitondo turebe icyo gukora,icyo twababwira akenshi iyo ikibazo cyagaragaye n’ibisubizo biba biri hafi turaza kuvugana n’inzogo z’umutekano ariko n’ikindi turashaka gukorana nabo inama yihariye y’abantu bakora ziriya serivisi zijyana no gutanga amafaranga”.

Bwana NIYIGABA asoza agira aba agent gukorana n’ibigo by’imari byegereye aho bakorera mu rwego rwo kwirinda gutaha nijoro bafite amafaranga mu ntoki, ati” ntago aribyiza bgo ugere mu masaha ya nimugoroba ugifite amafaranga miliyoni ari cash(mu ntoki) warangije gucuruza turashaka rero kubasaba bakorane n’aya mabanki abegereye babe bayashyiramo kuko nubwo urwego rw’umutekano rugiye gufata izindi ngamba ziruta izari zihari ariko kuzagenda bahagarara kuri buri muntu nabyo ntago ari ibintu byoroshye”.

Mu bamaze kwibwa b’abagent uko ari bane bose ni igitsinagore. Abasigaye bataribwa baba abagore cyangwa abagabo bavuga ko ubu bujura bubabangamiye bakifuza ko hakongerwa inzego z’umutekano nk’uko zahahoze,doreko bamwe bavuga ko mu myaka itanu ishize inzego z’umutekano zari zihari zari zarashakiye umuti iki kibazo,bagasaba ko abajura batajenjekerwa nk’uko biri gukorwa.

Ivomo: Radio Isangano





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo