Karasira yakorewe agashya ku Isabukuru ye ahabwa Pasiporo ikomeye-Video

Ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko kuri uyu wa 13 Ukwakira 2020, Karasira Aimable yakorewe agashya atungurwa no guhabwa Pasiporo ikomeye y’uburenganzira bwa muntu n’umuryango utegamiye kuri Leta wa Amnesty International.

Karasira Aimable wujuje imyaka 43 y’amavuko, yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu yahoze ari Butare ku itariki nk’iyi ya 13 Ukwakira 1977.

Umuryango wa Amnesty International wamugeneye Pasiporo y’uburenganzira bwa muntu nyuma yuko agerageje gushaka Pasiporo mu Rwanda ariko akabwirwa ko ngo harimo ibibazo bya Tekinike, ibyo avuga ko bidasobanutse akavuga ko ngo ari ibigamije ukumutinza gusa.

Kuri iyi sabukuru ye, yabwiye UMUBAVU ko afite ibyishimo abitewe no kubona abantu bamushyigikira, ati "Ndumva nishimye cyane ntabwo nari nzi ko ngifite umuryango ungana gutya, nagize umuryango nsanzwe nywufite ariko ntabwo umuntu aba afite icyizere".

Avuga ko inshuti uyimenyera mu bihe runaka, nk’ibyago cyangwa indi gahunda ituma abantu bahura, ati "Kenshi umuryango uwumenya ari uko hari gahunda uhuye na yo nk’ibyago cyangwa ibyishimo, urubanza mbega icyo bita ’urubanza’ mu Kinyarwanda, nkaba rero nashimishijwe nuko urubanza rwaduhuje hari abantu barwitabiriye ntabwo nabikekaga".

Ashingiye ku baje kumushyigikira avuga ko atabikekaga, Karasira yakomoje ku bashobora gutinya kumwegera ngo batabizizwa, ati "Nka hano mu Rwanda nk’umuntu ukunze kuvugisha ukuri harimo ibintu bya munyangire abantu bakagira ubwoba bati ’kanaka se’ tuvuganye na we, babonye twifotoranyije na we byagenda gute, ibintu nk’ibyongibyo".

UMUBAVU wamubajije impamvu abona ahawe na Amnesty International Pasiporo y’uburenganzira bwa muntu, ati "Impamvu nyihawe ni ibikorwa byinshi nagiye nkora, ni ibikorwa binyuranye kugaragaza ibyiyumviro byanjye, amateka yanjye, kuvugira abantu bababaye, abantu badashoboye kwivugira, ugasanga ari ibintu abanyarwanda batinya bitewe nuko ari umuco bashyizwemo cyangwa batewe n’ubwoba".

Akomeza ati "Urumva ni sisiteme dukoreramo, ni sisiteme yabayeho nyuma y’intambara, hari igisirikare kiyobora (...) byagaragaye yuko rero hajemo yuko abantu bashobora kuba batratewe ubwoba uwashoboye gutinyuka agahabwa ubwo burenganzira".

"Ngira ngo iyo ngingo no mu Itegeko Nshinga irahari, ni ingingo ya 38, iyo ngingo kugeza n’ubu ni yo nazize ku kazi nakoraga k’Ubwarimu aho nta kazi kari gahari aho twari mu gihe cya COVID-19 ariko kubera ukuntu natangazaga ibitekerezo byanjye, nzira gutangaza ibitekerezo byanjye gusa".

Ashimira byimazeyo abazirikanye ibyo akora bakamugenera Pasiporo yahawe, ati "Nkaba nashimiye rero abo bantu bazirikana ibyo bintu umuntu aba yarakoze bakamenya imbaraga umuntu ashyiramo na risk aba arimo".

UMUBAVU washatse kumenya uburyo byagenze agiye kwaka Pasiporo mu Rwanda, ati "Pasiporo narayatse nk’abandi ariko ikibazo cyabayeho ni uko, bambwiye ko ngo harimo ikibazo cya Tekinike noneho Tekinike ntabwo gisobanutse bamwe bakavuga ngo ’ni NIDA’ ngo irangamuntu ishobora kuba idakorana na Pasiporo ariko urebye ni ukuntinza gusa, abantu bose bafite ibibazo nk’ibyo ngo ni ko bikunda kugenda".

Karasira avuga ko ngo bakeka ko yajya hanze, kuri ibi akavuga ko ngo anahagiye yakomeza umurongo we ndetse ngo nta n’ikidasanzwe yavuga kirenze ibyo avuga ari mu Rwanda.

Ati "Bakeka yuko wenda najya hanze kandi nanagiye hanze jyewe nta kintu navuga gitandukanye n’icyo mvuga ndi hano mu Rwanda, ni bya bindi, ni wa murongo nakomeza nkagenderamo rwose".

Ku bimaze iminsi bivugwa binandikwa ko yaba yarabonye umukobwa agiye kurongora dore ko anakuze ku myaka ye 43, Karasira ati "Biriya ni itangazamakuru, ni aba-Youtuber bashaka kwigurishiriza ntabwo biriya ari ukuri 100%".

Icyakora avuga ko koko hari umuntu wo hanze baganira ariko ngo akaba atazi neza niba abishyizemo imbaraga, ati "Gusa koko hariho umuntu tuganira wo hanze ariko sinanamenya niba anabishyizemo umwete".

Yongeye gushimangira ko ngo ibyo yabonye inaha mu Rwanda, nta mwana yapfa kuhabyara, ati "Ariko jye naravuze ngo ino mu Rwanda ibintu nahahuriye na byo, ibintu nahaboneye, nta mwana napfa kuhabyara ubwo bizasaba yuko nanjye nzabona uburyo bwo kujya hanze nibwo nabyara umwana, kuko nibwo nabona yaba afite garanti yo kubaho".

Mu butumwa Karasira yageneye abantu bamukurikira n’abandi bose muri rusange kuri uyu munsi w’Isabukuru ye, yababwiye ko batagomba gucika intege mu byo bakora kandi ko ukoze neza bimusanga imbere, ati "Ubutumwa nabagenera ni ukudacika intege, ni ukutiheba bagakomeza buri muntu akamenya ko ikintu akora cyose iyo ubibye ineza uyisanga imbere, ibyo ukora byose hari ingaruka nziza bigira iyo ukora neza".

Ibi ngo abishingira ku kuba na we hari ibyo yakoze byiza ubu akaba ari kubona akamaro kabyo, ati "Nakoze ibintu ntazi ko bizangirira akamaro nk’ako ndi kubona kano kanya ariko iyo mbona inshuti nzitabaje nkabona abantu bo hanze ndabitabaje bose baramfashije, bitanga isomo akaba ari isomo naha n’urundi rubyiruko n’iki...gukorera ukuri udacika intege no gukomeza guharanira uburenganzira bwabo nta kindi no kwimakaza ukuri, ukuri mbona ni ko kuzakemura ibintu byose".

Karasira Aimable wamenyekanye cyane kubera uburyo atangamo ibitekerezo bye bwihariye, yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ikoranabuhanga, URCST.

Mu baruwa yo ku wa 14 Kanama 2020 yashyizweho umukono n’umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), Prof. Philip Cotton, Karasira Aimable, yandikiwe abwirwa ko yirukanwe ku kazi ke k’ubwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umuyobozi wa UR muri iyi baruwa ati "Mbabajwe no kukumenyesha ko wirukanwe mu kazi kawe ko kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda kandi bigahita byubahirizwa".

Muri iyi baruwa byavuzwe ko kumwirukana byashingiye ku byasabwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Raporo ya Komite ishinzwe imyitwarire muri Kaminuza yasabye ko yirukanwa.

Byavuzwe kandi ko ngo hashingiwe ku ibaruwa No 450/2020 yo ku wa 27 Nyakanga 2020 yamusabaga ibisobanuro ku myitwarire itari myiza, ngo ibisobanuro yatanze mu ibaruwa yo ku wa 29 Nyakanga 2020 bikaba bitarabanyuze.

Ngo hashingiwe kandi ku ibaruwa No 1299 yo ku wa 12 Kanama 2020 ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Raporo ya Komite ishinzwe imyitwarire muri Kaminuza y’u Rwanda yasabye ko yirukanwa muri Kaminuza nk’igihano gikuru kubera amakosa atandukanye.

Mu makosa ashinjwa Karasira muri iyi baruwa harimo ngo kugaragaza imyitwarire kimwe n’ibitekerezo bye binyuze mu matangazo ngo atavugwaho rumwe akorerwa mu ruhame hakoreshejwe imiyoboro itandukanye y’itangazamakuru by’umwihariko ngo indangagaciro, imyitwarire n’amahame binyuranyije n’ibikwiriye umurezi.

Muri iyi baruwa kandi Karasira yashinjwe ngo gukwirakwiza amakuru agamije gushishikariza abantu kuyanga no kuyubahuka kimwe n’izindi nzego, Kaminuza y’u rwanda ikavuga ko ngo ibi binyuranyije n’Iteka rya Perezida No 45/01 ryo ku wa 30 Kamena 2015 rishyiraho amategeko agenga imyitwarire y’umwuga asaba abakozi ba Leta kubaha buri gihe inzego za Leta, Politiki na gahunda za Guverinoma.

Karasira yashinjwe andi makosa ngo yo kutubaha umwuga we ndetse ngo no gukorana agasuzuguro ibikorwa ahabwa, aha Kaminuza ikavuga ko yatinze gushyira kuri Interineti amasomo yari kwifashishwa mu kwigisha abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga.

Gusa ibi byose Karasira yashinjwe kugeza ubwo yirukanwe ku kazi ke, mu biganiro bitandukanye yagiranye n’UMUBAVU yavuze ko byagiye bikorwa azizwa ibitekerezo bye atanga kandi nyamara abyemerewe n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Karasira yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu yahoze ari Butare mu 1977, mu mwaka wa 1980, umuryango we wimukiye mu Mujyi wa Kigali, yiga amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya EPA rihereye mu Gitega. Yakomereje muri Lycée de Kigali.

Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ayivamo mu 1998 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n’Ikoranabuhanga. Icyiciro cya Gatatu yagikomereje muri Suède.

Karasira Aimable, yari umwarimu w’umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga by’umwihariko ku bumenyi bwa Mudasobwa (Computer Science) ari na byo yari amaze imyaka igera kuri 14 yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, UR-CST (iyahoze ari KIST) kuva mu 2008.

Ubuhanga bwe yabusobanuye aho yabwiye UMUBAVU mu biganiro bagiranye ko ubusanzwe akazi ke agakora neza ndetse no mu manota y’imihigo nta na rimwe arajya munsi ya 80%.

Yamenyekanye kandi mu bihe byashize mu Muziki nka ’Prof Nigga’ akaba kuri ubu ari n’umwe mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu biganiro bye aho atangamo ibitekerezo bye mu buryo bwihariye kandi yisanzuye binyuze ku muyoboro we wa YouTube yise ’UKURI MBONA’, umuyoboro avuga ko kuva yawutangiza yatangiye guhura n’ibibazo bitandukanye mu kazi ke.

IREBERE MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI UKO BYARI BYIFASHE MU ISABUKURU YA KARASIRA AIMABLE WAKOREWE AGASHYA AGAHABWA PASIPORO Y’UBURENGANZIRA BWA MUNTU, NA MURUMUNA WE BASIGARANYE YARI AHARI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MATH Kuya 14-10-2020

NUBWO GUHURA NAWE BITASHOBOKA KUBERA AHO MBA N’IBYO MBAMO GUSA KARASIRA MUGERERANYA NA RWAGASORE MU BURUNDI. NTABWO UMUNTU URWAYE IKIBYIMBA YUMVA BAKIMENA (NDAVUGA FPR/KAGAME) KARASIRA OYE!OYE!OYEEE!