Karasira  na Idamange  mu rukiko ku munsi umwe

Biteganyijwe ko tariki 22 Kamena 2021 aribwo Karasira Aimable ukurikiranyweho ibyaha birimo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no gukurura amacakubiri , azitaba bwa mbere Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.Ni mu gihe ku rundi ruhande Idamange Iryamugwiza Yvonne nawe kuri iyi tariki aribwo azaburana ku byaha ashinjwa.

Ku wa 31 Gicurasi 2021 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Karasira Aimable icyo gihe rwavuze ko ashinjwa "guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gukurura amacakubiri.

Mu gihe agitegereje kugezwa imbere y’ubutabera, Karasira Aimable afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Karasira waminuje mu ikoranabuhanga, azwiho kuvuga ibitekerezo bye akoresheje YouTube, avuga ko ibi byatumye yirukanwa ku kazi ko kwigisha muri kaminuza y’u Rwanda mu kwa munani 2020.

Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko yirukanwe kubera "kugaragaza imyitwarire n’ibitekerezo binyuranye n’indangagaciro, amahame n’inshingano ze nk’umurezi."

Mu kiganiro yigeze gutangaza avuga ku buzima bwe, Karasira yavuze ko ari imfura mu bana bane, yavukiye mu majyepfo y’u Rwanda ku babyeyi b’Abatutsi, ariko yakuriye i Kigali.

Yavuze ko mu mirwano muri Kigali hagati y’ingabo z’Inkotanyi n’ingabo zari iza leta, igisasu cya ’katiyusha’ cyarashwe n’Inkotanyi cyaguye mu rugo iwabo i Nyamirambo cyica murumuna we.

Naho nyina na se na mushiki we avuga ko bishwe n’Inkotanyi, aho nyina yariho akora i Ririma (Bugesera) ibyo avuga ko yabwiwe agezeyo abakurikiye kuko yari azi ko ari ho bagiye, kuko nyina yakoraga muri Médecins Sans Frontières.

Ati: "Umuntu yaramubwiye ati: ’batwara abantu bacyeka ko ari Interahamwe, maman wawe yavuganye n’abazungu ababwira ko hari ubwicanyi buhari.’ Kuva ubwo twaje kumenya ko babishe…"

Mu kiganiro cye , Karasira yavuze ko nyuma ya jenoside atahawe uburenganzira buhabwa abacitse ku icumu nko kurihirwa amashuri, kuko avuga ko bamenyaga ko "ababyeyi be bishwe n’Inkotanyi".

Karasira, uvuga ko abana na murumuna we ufite uburwayi bwo mu mutwe, nawe ubwe wagiye yemeza ko afite uburwayi bw’agahinda gakabije(Depression), yavuze ko ageze muri kaminuza bamwangishije abandi barokotse jenoside.

Ati: "Muri kaminuza bahimbye amakuru ko ndi umwana w’Interahamwe nka Karamira Froduald abandi ngo ndi umuhungu wa Bucyana Maritini wa CDR, kugira ngo gusa abantu banyange, kugira ngo ibibi FPR yakoreye umuryango wanjye bitamenyekana.

"Byampaye isomo ryo kutagira ubwoko na bumwe nshyigikira ngo mvuge ngo abatutsi bose ni abagome cyangwa abahutu bose ni abagome."

Avuga ibyo kuko ngo Interahamwe zishe abo mu muryango we benshi aho avuka mu majyepfo y’u Rwanda, Inkotanyi zikica ababyeyi be n’abavandimwe be.

Karasira yavuze ko ibitekerezo bye byatumye kuva mu 2010 agira abantu bamugendaho, akurikiranwa na RIB, ndetse yimwa uburenganzira burimo kugira passport.

Yavuze ko U Rwanda ari igihugu kirobanura kigendeye yuko ufite ibitekerezo bitandukanye n’ibyo bo bafite.Ati’’ Kandi njye sinagira ibitekerezo nk’ibyo bo bafite kuko njye nahemukiwe ku mpande zombi’’

Idamgane yavuze ko afite ikibazo cy’umutekano i Mageragere

Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, guteza imvururu muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya jenoside, ku wa 15 Kamena nibwo byari biteganyijwe ko ari bwitabe Inteko Iburanisha y’Urugereko rw’urukiko rukuru ruri i Nyanza ariko yabanje kubura, urukiko rwabaza abacungagereza bakavuga ko yanze gusohoka.

Byasabye ko Urugereko rw’urukiko rukuru ruri i Nyanza ruhamagara Idamange ku murongo wa telefoni kugira ngo rumusobanuze niba koko yanze gusohoka muri gereza nk’uko abacungagereza babisobanuriraga urukiko.

Idamange yabwiye Inteko iburanisha ko agiye koga no gukora indi myiteguro ubundi agatangira kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abacamanza bategereje Idamange baraheba, bahita bafata umwanzuro wo gusubika uru rubanza, banzura ko ruzakomeza ku wa 22 Kamena 2021 saa 8h30.

Tariki ya12 Gicurasi 2021 ubwo yaburanaga hifashishijwe ikoranabuhanga, Idamange yabwiye urukiko ko afite ikibazo cy’umutekano muri gereza afungiyemo kuko ngo abacungagereza bamubangamira, ndetse hari abamubwiye ko ’bahawe Misiyo yo kumucisha bugufi’.

Yavuze ko ibyo bikorwa kuko ’yamagana amanyanga abera muri gereza’ ya Mageragere , aho yavuze ko imfungwa yemererwa guhamagaza ’pack’ y’amafaranga 500 kuri telephone mu cyumweru, ariko abacungagereza bakagura iya 150Frw.

Icyo gihe yagize ati: "Sinshobora kwemera akarengane, ibyo bintu narabivuze ni yo mpamvu bakomeza kungendaho."

Idamange avuga ko hari imbogamizi ku kwitabira urubanza i Nyanza kandi afungiye i Kigali, kandi ko abatangabuhamya be, umuryango we, n’abashaka gukurikirana urubanza rwe bitaborohera kujya bajya i Nyanza mu rubanza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo