Karasira ati

Nyuma yuko Karasira Aimable yandikiwe ibaruwa n’umuyobozi we muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ikoranabuhanga aho yigisha, benshi bahise babihuza no kuba yaba agiye kwirukanwa mu kazi ke, ubu akaba avuga ko ari mu gihirahiro ndetse yabuze icyo avuga dore ko na we avuga ko ahari baba bashaka kumwirukana.

Ntitugaruka byimbitse ku ntandaro y’ibi byose kuko twabibagejejeho mu nkuru zacu zibanza zibivugaho ariko kimwe cyo mukwiriye kumenya ni uko bije nyuma yuko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki mu mvugo iteruye amusabiye kwirukanwa muri Kaminuza biturutse ku byo yari yumvise avuga ko atifuza gushakana n’umunyarwandakazi cyangwa ngo abyarane na we.

Kuri iyi mvugo nyuma Karasira waje kugaragaza ko yayikoresheje yiganirira bamwe bakayuririraho bamusabira ibyo yise ’kumucukurira imva’ kandi batanamwegereye ngo bamubaze icyo yari ashatse kuvuga, yavuze ko ahanini yabitewe no kuba mu Rwanda ubuzima ari bubi.

Nyuma yuko yakiriye ibaruwa yandikiwe n’umuyobozi we muri Kaminuza amusaba ibisobanuro ku bintu bitandukanye birimo ngo nko kuba yaba afite imyitwarire idahwitse muri iki gihe, gutanga ibisobanuro ku bica ku muyoboro we wa YouTube yise ’UKURI MBONA’, UMUBAVU washatse kumenya icyo abivugaho maze uganira na we.

Karasira yatangiye yemerera UMUBAVU ko yakiriye iyo baruwa icyakora avuga ko uburyo yayandikiwe ari irengayobora anagaruka ku kuba yarasabwe kuyisubiza mu gihe cy’iminsi ibiri mu gihe ngo amategeko y’abakozi asaba ko mwene iyo baruwa isubizwa mu gihe cy’iminsi itanu.

Yavuze ko ngo atari ibintu byaje gusa. Avuga ko ngo bafite ikibazo cy’uburyo atangamo ibitekerezo bye kuko ngo abaye ari ukubazwa ku bijyanye n’umurimo we wo kwigishwa ubu amashuri afunze.

Karasira ngo byaje ari uruhererekane ruturutse ku byo Edouard Bamporiki we ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yavuze kuri Twitter.

Ati "Icyo mbona cyo ni uko nabonye ari uruhererekane...ntabwo wakwimajina ukuntu ibintu Minisitiri Bamporiki yavuze kuri Twitter bigaruka neza neza muri ayo magambo y’urwandiko bambaza kwisobanuraho".

Avuga ko ngo ari ibintu byateguwe akurikije uburyo umwe yabizanye kuri Twitter abandi bakagenda bakurikiraho bamunenga, ati "Bigaragara yuko ari umupango bakoze, uwo mupango kandi ukaba utarakozwe mu buryo buhubukiweho, ni ibintu byateguwe".

Karasira avuga ko nubwo nta ruhande abogamiyeho muri Politiki, ariyo ari kuzira n’ukuri, ati "Icyo ndi kuzira ni Politiki ahubwo, ndi kuzira yuko mvuga ukuri cyangwa nkaha umuyoboro/uruvugiro abatavuga rumwe na Leta barimo ba Ingabire Victoire, barimo ba Barafinda, ndi kuzira uko kuri".

Avuga ko ibyo abamwandikiye ibaruwa bavuga atubahirije bari kubeshya kuko ngo no mu kazi ke amanota y’imihigo akenshi aba ari hejuru y’amanota 80%, ati "Mbere yo gushinga UKURI MBONA’ ku kazi kanjye kugeza na n’ubu, ibyo bavuga byose bari kuvuga ngo ntubahirije barabeshya kubera yuko kuva nakora ako kazi kanjye, amanota y’imihigo (Performance Contract) imihigo yanjye mba ndi hejuru y’amanota 80%, ntabwo rero wabona amanota 80% buri gihe udakora akazi uko bikwiriye".

Yagarutse kuri Video yakuwemo kariya gace kateye ibi byose avuga ko ari ibya kera yewe atanibukaga umuyoboro wa YouTube wabishyizeho ariko kandi akanavuga ko ibyo yavuze ari uburenganzira bwe ndetse nta n’aho bihuriye na Kaminuza yigishamo.

Kuvuga ko ibyo yavuze ari uburenganzira bwe, abishingira ku ngero z’abanyarwanda bagiye bashakana n’abanyamahanga kimwe n’abihayimana bari mu burezi bw’u Rwanda kandi barerqa neza.

Avuga ko ngo abaye yarakoze icyaha yaregwa akisobanura mu nkiko.

Iyumvire muri iyi Video byose Karasira yaganirije UMUBAVU:

Uretse ibyo kudashakana n’umunyarwandakazi, Karasira avuga ko ngo kandi yabajijwe ku kuba yaravuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bibayeho nabi, akavuga ko ibi atari we wabivuze ahubwo biri muri Raporo ya ’World Happiness Report’ bityo ariho yabikuye.

Ati "Ntabwo ari Karasira Aimable wanditse iyo Raporo nta nubwo nkorana n’abakora izo Raporo ariko iyo Raporo yo iri kuri Interineti n’uwayishaka yayibona".

Ikindi yabajijweho ngo ni ukuba yaravuze ko u Rwanda rutizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge, ibi akavuga ko ari ibyiyumviro bye yemererwa n’ingingo ya 38 yo kuvuga ibyo atekereza bityo ngo barabonye harimo icyaha RIB yabitohoza ikamenya niba hari ibyo yavuze atari byo.

Yahise anashimangira ko Leta y’u Rwanda ngo n’ubundi itizihiza umunsi w’ubwigenge ngo ahubwo yizihiza umunsi ishyaka FPR ryafataga ubutegetsi, ati "Uretse ko Leta y’u Rwanda n’ubundi koko ntabwo...ivuga ko ubwigenge twabuhawe n’abakoloni, ntabwo ibwizihiza ahubwo yizihiza igihe FPR yifatiraga ubutegetsi tariki 04 Nyakanga 1994".

Abajijwe niba ari gutegura ibaruwa yo gusubiza iyo yandikiwe n’umuyobozi we muri Kaminuza, Karasira yavuze ko ari mu rungabangabo ahanini bishingiye ku minsi yo gusubiza yahawe avuga ko idashoboka, ati "Kugeza ubu ndi mu rungabangaba, ndi mu rujijo...urumva rero kugeza ubu ndi mu rungabangabo no gutegura ibaruwa byananiye bampaye iminsi idashoboka...".

Ngo hari abamubwiye ko ayo mategeko ashaka kwifashisha atabaho ahubwo ari FPR yonyine ibaho, ngo bityo atongeye kugira ijambo rya Politiki avuga byose bishobora guhita bimuvaho, ati "Bamwe bakubwira ko ngo ayo mategeko atabaho ari FPR yonyine yiberaho yuko iyo ukubise ibipfukamiro muri FPR ugasaba imbabazi aribwo bakubabarira..".

Ngo bazafate umwanzuro bashaka kandi ngo niyirukanwa azagenda gitware nkuko Yesu Kristu yagiye, ati Jyewe nta na rimwe nzapfukama ngo ndenze amazi ukuri, ukuri kwanjye ni ukuri mbona, jyewe nshigikiye ukuri abantu basure YouTube Channel yanjye barebe ibyo mbatangariza, nta rwego rwa Politiki nshigikiye ariko icyo ndi kuzira ni Politiki".

Karasira Aimable avuga ko ngo mu myaka irenga 10 amaze yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, atangiye kubona amabaruwa amusaba kugira ibyo atangaho ibisobanuro nyuma yuko ashinze umuyoboro we wa YouTube Channel yise ’UKURI MBONA’ avuga ko utagira aho ubogamira, ngo ahanini bababazwa nuko UKURI MBONA ikubitira ikinyoma ahakubuye.

Karasira Aimable, ni umwarimu w’umuhanga mu bijyanye n’Ikoranabuhanga ari na byo amaze igihe yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, azwi cyane kandi mu Muziki nka ’Prof Nigga’ akaba kuri ubu ari n’umwe mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu biganiro bye aho atangamo ibitekerezo yisanzuye binyuze ku muyoboro we wa YouTube yise ’UKURI MBONA’.

Byinshi tutavuze muri iyi nkuru Karasira Aimable yaganirije UMUBAVU urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo