Karasira Aimable mu rukiko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Nyakanga, Uzaramba Karasira Aimable, ategerejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aho ari bube aburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Karasira yatawe muri yombi ku itariki ya 31 Gicurasi ashinjwa ibyaha bine birimo ibya Jenoside, gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo, nk’uko bikubiye muri dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha kuwa 7 Kamena.

Byari biteganyijwe ko ku wa 22 Kamena ari bwo Karasira yagombaga kugera imbere y’urukiko, akaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo gusa icyo gihe yaje kurwara Covid-19 bituma urubanza rwe rwimurwa, akazaburana nyuma y’iminsi 38 afunzwe.

Nyuma y’uko Leta ishyizeho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, zarimo ko abakozi ba Leta n’abigenga bakorera mu rugo, inkiko nazo zahagaritse ibikorwa byazo mu gihe cy’iminsi 14 mu turere twahagaritswemo ibikorwa bya Leta, bijyanye n’amabwiriza yatanzwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo.

Icyakora imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo zemerewe gukomeza ariko zigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ari bwo buryo buzakoreshwa ku rubanza rya Karasira Aimable.

Byitezwe ko Karasira araba ari muri kasho afungiyemo, ubushinjacyaha buri ku biro byarwo ndetse n’abacamanza bari ku Rukiko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Karasira waminuje mu ikoranabuhanga, azwiho kuvuga ibitekerezo bye akoresheje YouTube, avuga ko ibi byatumye yirukanwa ku kazi ko kwigisha muri kaminuza y’u Rwanda mu kwa munani 2020.

Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko yirukanwe kubera "kugaragaza imyitwarire n’ibitekerezo binyuranye n’indangagaciro, amahame n’inshingano ze nk’umurezi."

Mu kiganiro yigeze gutangaza avuga ku buzima bwe, Karasira yavuze ko ari imfura mu bana bane, yavukiye mu majyepfo y’u Rwanda ku babyeyi b’Abatutsi, ariko yakuriye i Kigali.

Yavuze ko mu mirwano muri Kigali hagati y’ingabo z’Inkotanyi n’ingabo zari iza leta, igisasu cya ’katiyusha’ cyarashwe n’Inkotanyi cyaguye mu rugo iwabo i Nyamirambo cyica murumuna we.

Naho nyina na se na mushiki we avuga ko bishwe n’Inkotanyi, aho nyina yariho akora i Ririma (Bugesera) ibyo avuga ko yabwiwe agezeyo abakurikiye kuko yari azi ko ari ho bagiye, kuko nyina yakoraga muri Médecins Sans Frontières.

Ati: "Umuntu yaramubwiye ati: ’batwara abantu bacyeka ko ari Interahamwe, maman wawe yavuganye n’abazungu ababwira ko hari ubwicanyi buhari.’ Kuva ubwo twaje kumenya ko babishe…"

Mu kiganiro cye , Karasira yavuze ko nyuma ya jenoside atahawe uburenganzira buhabwa abacitse ku icumu nko kurihirwa amashuri, kuko avuga ko bamenyaga ko "ababyeyi be bishwe n’Inkotanyi".

Karasira, uvuga ko abana na murumuna we ufite uburwayi bwo mu mutwe, nawe ubwe wagiye yemeza ko afite uburwayi bw’agahinda gakabije(Depression), yavuze ko ageze muri kaminuza bamwangishije abandi barokotse jenoside.

Ati: "Muri kaminuza bahimbye amakuru ko ndi umwana w’Interahamwe nka Karamira Froduald abandi ngo ndi umuhungu wa Bucyana Maritini wa CDR, kugira ngo gusa abantu banyange, kugira ngo ibibi FPR yakoreye umuryango wanjye bitamenyekana.

"Byampaye isomo ryo kutagira ubwoko na bumwe nshyigikira ngo mvuge ngo abatutsi bose ni abagome cyangwa abahutu bose ni abagome."

Avuga ibyo kuko ngo Interahamwe zishe abo mu muryango we benshi aho avuka mu majyepfo y’u Rwanda, Inkotanyi zikica ababyeyi be n’abavandimwe be.

Karasira yavuze ko ibitekerezo bye byatumye kuva mu 2010 agira abantu bamugendaho, akurikiranwa na RIB, ndetse yimwa uburenganzira burimo kugira passport.

Yavuze ko U Rwanda ari igihugu kirobanura kigendeye yuko ufite ibitekerezo bitandukanye n’ibyo bo bafite.Ati’’ Kandi njye sinagira ibitekerezo nk’ibyo bo bafite kuko njye nahemukiwe ku mpande zombi’’





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo