Close MORE NEWS Karasira Aimable ahishuye ibyo RIB yamubazaga UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 8-12-2020 saa 18:39' whatsapp Facebook Umunyarwanda Karasira Aimable uzwiho gutanga ibitekerezo bye mu buryo bwihariye kandi yisanzuye ataretse no kunenga ibyo abona bitagenda, amaze kurekurwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Ukuboza 2020 nyuma yo kwirirwa ahatwa ibibazo n’urwego rugenza ibyaha mu Rwanda, RIB. Dufatiye ku kiganiro twahawe na Nyirubwite nyuma yo kurekurwa, gufatwa kwe kwabayeho kuri uyu wa Kabiri, nyuma gato ya saa sita z’amanywa ubwo yahamagarwaga n’umwe mu bakozi ba RIB wajyaga amufata n’ubusanzwe mu bihe byashize ariko kuri iyi nshuro ngo akaba yari amuhamagaye amubwira ko hari ibyo akeneye ko baba biganirira. Karasira Aimable udafite icyo yikanga kuko ntacyo yishisha cyangwa yishinja, yamwitabye, barahura. Nyuma yo guhura, ubwo bicaraga mu modoka, uwamuhamagaye ngo yahise ayiha umuriro ayerekeza ku biro by’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ku Kimihurura. Mu kiganiro kigufi yagiranye n’UMUBAVU ku murongo wa Telefoni, Karasira Aimable yemeye ko RIB yamutumyeho aho ngo baganiriye bakamugira inama bataretse no kumubaza ku muyoboro we wa YouTube yise ’UKURI MBONA’. Ati "Nta kindi bambwiraga rero, byari ibintu by’ubujyanama twagiye turaganira nyine bambaza no ku bintu bya YouTube yanjye, urebye ni ibyo muri makeya ntabwo najya muri detail cyane ariko ni ibyo twavuganye". Abajijwe niba ibyo yabajijwe byaba bifitanye n’ibimaze iminsi bicicikana kuri Twitter bavuga ko mu magambo akoreshwa harimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ati "Mu by’ukuri mu byo nabajijweho kuko nabajijwe ama Twitter y’abantu ngerageza kubisobanura bampa ubujyanama nyine". Abajijwe niba yabonaga bitekereza ku kuba yakurikiranwa n’amategeko, Karasira ati "Hoya ntabwo...iyo mba ndi ukurikirana nari gufungwa, habayemo ngo kunsobanurira ibyo nshobora kuba ntazi birarangira". UMUBAVU kandi wamubajije icyo yabwira abantu bumvise ko RIB yamutumijeho bakagira ubwoba, ati "Ubwoba bwo bagomba kubugira kuko nanjye nagize ubwoba, iyo uhamagawe n’ikigo cy’ubugenzacyaha...ariko icyo nababwira ni uko aya magingo...uretse ko bambwiye ngo ikindi gihe bazankenerera bazampamagara, ubwo nyine iyo ni intangiriro, igihe bazampamagarira abantu nibabona nabuze bazabimenye aho nzaba nagiye". Karasira Aimable yahamagajwe na RIB nyuma y’impuruza eshatu, imwe ni iyakozwe na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa 08/12/2020 mu kiganiro cyiswe “Zinduka” aho basubiragamo amagambo y’akaminuramuhini y’impuruza yakozwe na Tom Ndahiro, na we akaba yarafatiye ku mpuruza yakozwe n’umunyamakuru Kagire Edmund. Mu minsi ishize Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ku kazi yakoraga ko kwigisha ashinjwa imyitwarire itari myiza aho yari umwarimu w’umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga by’umwihariko ku bumenyi bwa Mudasobwa (Computer Science) ari na byo yari amaze imyaka igera kuri 14 yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, UR-CST (iyahoze ari KIST) kuva mu 2008. Yamenyekanye mu bihe byashize mu Muziki nka ’Prof Nigga’ akaba kuri ubu ari n’umwe mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu biganiro bye aho atangamo ibitekerezo bye mu buryo bwihariye kandi yisanzuye binyuze ku muyoboro we wa YouTube yise ’UKURI MBONA’, umuyoboro yavuze ko kuva yawutangiza yatangiye guhura n’ibibazo bitandukanye. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Mbandiyimfura Kuya 10-12-2020 Burya nuko abantu batiga ngo bamenye ukuri,mubyukuri Karasira azira kuvugisha ukuri abandi bacecetse.Nonese ninde utazi ibyabaye iwacu?FPR hari umunsi izakurikiranwa nayo ibazwe ibibi yakoze.Uyumunsi bari kw’ibere ry’abanyamerika m’abongereza na Israel,umunsi zahinduye imirishyo,muzamenya ko abazungu badakunda Abanyafrika Rwanyonga Kiyoto Kuya 8-12-2020 Karasira Aimable ntacyaha yakoze ahubwo azira kuvuga ukuri mugihugu cyubuyobozi bwashyize imbere ibinyoma kuruta ibindi byose. Navugako yahamagajwe kubera ikiganiro mpaka cyabaye muminsi micye ishize we na banyamakuru babiri harimo uwaritswe no guhakana ukuri agatsindagira ibinyoma kungufu. Karasira aragirati abantu barishwe nabo nabantu bazize ubusa. Umunyamakuru ubereyeho kubeshya agahakana ibyabaye izuba riva. Nonese ko abantu bajyiye munama imyaka ikareng 25 bataragaruka, abantu bakarasirwa munkambi ikibeho kumugaragaro. Ubwo uwmunyamakuru aba avuga iki? Ese ajya atekereza ko bishatswe ngo bijye ahagaragara bitabonwa? Muzabwire Uriya muswa ko abasirikari bo muli Cameroon bishe abagore bahetse abana babaziza ubusa, hifashishwa saterite berekana uko byagenze kose. kandi reta yari yabihakanye yivuye inyuma. No mu Rwanda rero ni kwisi saterite zirahatunze ibyabaye uriyamunyamakuru ubwo hari azabyemera abonye videos zabyo. Naho kwirirwa avuga ngo ntawurakora ubushakashatsi kunterahamwe, ninkuko ntawurabukora kuli FPR kuko nayo sinibaza ko arintamacyemwa. INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Karasira Aimable ahishuye ibyo RIB yamubazaga UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 8-12-2020 saa 18:39' whatsapp Facebook Umunyarwanda Karasira Aimable uzwiho gutanga ibitekerezo bye mu buryo bwihariye kandi yisanzuye ataretse no kunenga ibyo abona bitagenda, amaze kurekurwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Ukuboza 2020 nyuma yo kwirirwa ahatwa ibibazo n’urwego rugenza ibyaha mu Rwanda, RIB. Dufatiye ku kiganiro twahawe na Nyirubwite nyuma yo kurekurwa, gufatwa kwe kwabayeho kuri uyu wa Kabiri, nyuma gato ya saa sita z’amanywa ubwo yahamagarwaga n’umwe mu bakozi ba RIB wajyaga amufata n’ubusanzwe mu bihe byashize ariko kuri iyi nshuro ngo akaba yari amuhamagaye amubwira ko hari ibyo akeneye ko baba biganirira. Karasira Aimable udafite icyo yikanga kuko ntacyo yishisha cyangwa yishinja, yamwitabye, barahura. Nyuma yo guhura, ubwo bicaraga mu modoka, uwamuhamagaye ngo yahise ayiha umuriro ayerekeza ku biro by’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ku Kimihurura. Mu kiganiro kigufi yagiranye n’UMUBAVU ku murongo wa Telefoni, Karasira Aimable yemeye ko RIB yamutumyeho aho ngo baganiriye bakamugira inama bataretse no kumubaza ku muyoboro we wa YouTube yise ’UKURI MBONA’. Ati "Nta kindi bambwiraga rero, byari ibintu by’ubujyanama twagiye turaganira nyine bambaza no ku bintu bya YouTube yanjye, urebye ni ibyo muri makeya ntabwo najya muri detail cyane ariko ni ibyo twavuganye". Abajijwe niba ibyo yabajijwe byaba bifitanye n’ibimaze iminsi bicicikana kuri Twitter bavuga ko mu magambo akoreshwa harimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ati "Mu by’ukuri mu byo nabajijweho kuko nabajijwe ama Twitter y’abantu ngerageza kubisobanura bampa ubujyanama nyine". Abajijwe niba yabonaga bitekereza ku kuba yakurikiranwa n’amategeko, Karasira ati "Hoya ntabwo...iyo mba ndi ukurikirana nari gufungwa, habayemo ngo kunsobanurira ibyo nshobora kuba ntazi birarangira". UMUBAVU kandi wamubajije icyo yabwira abantu bumvise ko RIB yamutumijeho bakagira ubwoba, ati "Ubwoba bwo bagomba kubugira kuko nanjye nagize ubwoba, iyo uhamagawe n’ikigo cy’ubugenzacyaha...ariko icyo nababwira ni uko aya magingo...uretse ko bambwiye ngo ikindi gihe bazankenerera bazampamagara, ubwo nyine iyo ni intangiriro, igihe bazampamagarira abantu nibabona nabuze bazabimenye aho nzaba nagiye". Karasira Aimable yahamagajwe na RIB nyuma y’impuruza eshatu, imwe ni iyakozwe na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa 08/12/2020 mu kiganiro cyiswe “Zinduka” aho basubiragamo amagambo y’akaminuramuhini y’impuruza yakozwe na Tom Ndahiro, na we akaba yarafatiye ku mpuruza yakozwe n’umunyamakuru Kagire Edmund. Mu minsi ishize Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ku kazi yakoraga ko kwigisha ashinjwa imyitwarire itari myiza aho yari umwarimu w’umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga by’umwihariko ku bumenyi bwa Mudasobwa (Computer Science) ari na byo yari amaze imyaka igera kuri 14 yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, UR-CST (iyahoze ari KIST) kuva mu 2008. Yamenyekanye mu bihe byashize mu Muziki nka ’Prof Nigga’ akaba kuri ubu ari n’umwe mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu biganiro bye aho atangamo ibitekerezo bye mu buryo bwihariye kandi yisanzuye binyuze ku muyoboro we wa YouTube yise ’UKURI MBONA’, umuyoboro yavuze ko kuva yawutangiza yatangiye guhura n’ibibazo bitandukanye. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Mbandiyimfura Kuya 10-12-2020 Burya nuko abantu batiga ngo bamenye ukuri,mubyukuri Karasira azira kuvugisha ukuri abandi bacecetse.Nonese ninde utazi ibyabaye iwacu?FPR hari umunsi izakurikiranwa nayo ibazwe ibibi yakoze.Uyumunsi bari kw’ibere ry’abanyamerika m’abongereza na Israel,umunsi zahinduye imirishyo,muzamenya ko abazungu badakunda Abanyafrika Rwanyonga Kiyoto Kuya 8-12-2020 Karasira Aimable ntacyaha yakoze ahubwo azira kuvuga ukuri mugihugu cyubuyobozi bwashyize imbere ibinyoma kuruta ibindi byose. Navugako yahamagajwe kubera ikiganiro mpaka cyabaye muminsi micye ishize we na banyamakuru babiri harimo uwaritswe no guhakana ukuri agatsindagira ibinyoma kungufu. Karasira aragirati abantu barishwe nabo nabantu bazize ubusa. Umunyamakuru ubereyeho kubeshya agahakana ibyabaye izuba riva. Nonese ko abantu bajyiye munama imyaka ikareng 25 bataragaruka, abantu bakarasirwa munkambi ikibeho kumugaragaro. Ubwo uwmunyamakuru aba avuga iki? Ese ajya atekereza ko bishatswe ngo bijye ahagaragara bitabonwa? Muzabwire Uriya muswa ko abasirikari bo muli Cameroon bishe abagore bahetse abana babaziza ubusa, hifashishwa saterite berekana uko byagenze kose. kandi reta yari yabihakanye yivuye inyuma. No mu Rwanda rero ni kwisi saterite zirahatunze ibyabaye uriyamunyamakuru ubwo hari azabyemera abonye videos zabyo. Naho kwirirwa avuga ngo ntawurakora ubushakashatsi kunterahamwe, ninkuko ntawurabukora kuli FPR kuko nayo sinibaza ko arintamacyemwa. INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi