Kanyamashuli wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yeguye

Nyuma y’amezi atanu gusa arahiriye kuba umudepite mu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kanyamashuli Kabeya Janvier yatangaje ubwegure bwe ku mpamvu yemeje ko ari ize bwite.

Mu ibaruwa IGIHE yabonye uyu mudepite yandikiye Perezida w’Umutwe w’abadepite kuri uyu wa Kabiri, Depite Kabeya yagize ati “kubera impamvu zanjye bwite, neguye ku murimo w’ubudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.”

“Mboneyeho kubashimira Nyakubahwa Perezida w’Umutwe w’Abadepite, uburyo mwanyoboye mu gihe gito tumaze dukorana. Nabigiyeho byinshi bizamfasha mu buzima bwanjye.”

Depite Kanyamashuli w’imyaka 56, aturuka mu muryango FPR Inkotanyi. Yari asanzwe ayobora Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu.

PNG - 916.7 kb
Depite Kanyamashuri yeguye mu Nteko ku mpamvu ze bwite

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Gakire Kuya 13-03-2019

Uyu mwanya FPR niwushiremo umutwa bajye bareka gusakuza ngontabwo bari mu nteko.

Gakire Kuya 13-03-2019

Uyu mwanya FPR niwushiremo umutwa bajye bareka gusakuza ngontabwo bari mu nteko.