Kanyamashuli uherutse kwegura ku Budepite ngo yasibye Umwiherero wa 16 yigira gusenga

Kanyamashuli Kabeya Janvier, uherutse kwegura akava mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite nyuma y’amezi 6 atangiye Manda y’imyaka 5 ku mpamvu yemeje ko ari ize bwite, ngo yasibye umwihierero wa 16 w’abayobozi yigira gusenga.

Kanyamashuli tariki 12 Werurwe 2019 nibwo yandikiye Perezida w’ Umutwe w’ Abadepite mu Rwanda Donatille Mukabalisa amusaba kwegura. Ni mu gihe ku gicamunsi cya tariki 8 Werurwe 2019 aribwo abayobozi barimo Abadepite bahagarariye abandi n’abayobozi b’ibigo bya Leta, n’ibigo by’Ubucuruzi berekeje mu Mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu.

Depite Kanyamashuri wo muri RPF nawe yagombaga kujya mu mwiherero kuko yari Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu.

The Chronicles banditse iyi nkuru yatangaje ko ibaruwa Kanyamashuli yandikiye Mukabalisa ari iya kabiri kuko ngo yabanje kwandikira ibiro bya Perezida bamubwira ko yakabaye yandikiye Mukabalisa aho kwandikira Perezida.

Depite Kanyamashuli mu ibaruwa ye yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite ‘Imvugo imaze kuba rusange ku bayobozi bose begura’

Iki kinyamakuru cyavuganye na Kanyamashuri w’imyaka 56 yemera ko yeguye ariko yanga kugira byinshi abivugaho.

Yagize ati “Neguye mu Biro byanjye ku mpamvu zanjye bwite ntashaka gutangaza, ni ibyo”

Amakuru iki kinyamakuru kivuga ko cyahawe n’umuyobozi ukomeye avuga ko Kanyamashuli yeguye kubera igitutu cy’uko yasibye Umwiherero wa 16.

Mu ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza uyu Mwiherero ryamaze amasaha abiri yavuze ku bintu bitandukanye birimo imvano y’agatotsi kari mu mubano w’ u Rwanda na Uganda, ibibazo biri mu Burezi, Ubuvuzi no mu Buhinzi.

Uyu muyobozi yabwiye iki kinyamakuru ko Kanyamashuli atigeze ajya mu Mwiherero wabereye I Gabiro mu Kigo cya Gisirikare kuko abayobozi buriye amabisi ku wa Gatanu nimugoroba Umwiherero witabiriwe n’ abayobozi 250 utangira kumugaragaro ku wa Gatandatu.

Kanyamashuli ni umuyoboke w’idini ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 rifite abayoboke batagira icyo bakora kuva ku wa Gatanu nimugoroba kugeza ku wa Gatandatu nimugoroba uretse gusenga.

Kanyamashuli aho kujya mu Mwiherero bivugwa ko yagiye mu masengesho.

Abajijwe niba yaritabiriye Umwiherero w’Abayobozi yanze kwemera cyangwa guhakana ati “Nimubaze abavuga ko ntagiyeyo”

Umwiherero warangiye ku wa Mbere tariki 11 Werurwe 2019, Kanyamashuli yegura tariki 12 ntabwo itangazamakuru ryamenye umuntu washyize igitutu kuri Kanyamashuli ngo ‘yegure’.

Kanyamashuli yabaye intumwa y’u Rwanda mu Burundi kuva muri 2006 kugera muri 2010. Yanabaye kandi umuyobozi w’ikigo gishinzwe amasoko ya Leta cyahoze ari National Tender Board cyaje guhinduka Rwanda Public Procurement Authority (RPPA).

Mbere y’uko atorerwa kuba Umudepite watanzwe na FPR muri Nzeli 2018, Kanyamashuli yari umujyanama mu bya politiki na Dipolomasi muri Minisiteri y’Ububanyi n’ Amahanga.

Hagati aho kuri uyu wa 19 Werurwe 2019, Komisiyo y’Amatora yatangaje ko umwanya wa Kanyamashuli ufashwe na Ndoriyobijya Emmanuel nawe wo muri FPR.

Mu Rwanda amashyaka mbere yo kwiyamamaza ageza kuri Komisiyo y’Amatora urutonde rw’ abakandida, bagashyirwa mu Nteko hakurikijwe amajwi ishyaka ryagize.

Iyo hagize umudepite wegura cyangwa witaba Imana umukurikira ku rutonde rwatanzwe n’ ishyaka ahita amusimbura mu Nteko.

PNG - 915.3 kb
Kanyamashuli uherutse kwegura mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku mpamvu yemeje ko ari ize bwite, ngo yasibye Umwiherero yigira gusenga

SRC: The Chronicles





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Simbizi Kuya 22-03-2019

Yakoze neza kujya gusenga kuko n,ubundi ubutunzi bwe habuhishe mu ijuru aho inyenzi n,imbwebwe zitagera. Ntabwo yazira imyemerere ye ,kandi ntabwo ari umwana arabona iyo politiki y,u Rwanda yerekeza.

Tesy Kuya 21-03-2019

Matthew 6:33 says But seek first othe kingdom of God and his righteousness, pand all these things will be added to you.
Ntekereza ko before sign for his contract yara sharinze belief ze ko on Sabbath he can’t report at work rero abaye yarabivuze babizi ntampamvu nimwe yo kumva ko akoze ibara kubera ko imyizerere ye itamwemerera gukora kwisabato ariko nanone abaye ataragaragaje aho aherereye akemera kuzuzuza inshingano ahawe nigihugu nicyizere bamugiriye ntajye muri gahunda abandi barimo aha nikizabo but please guys stop using such kind of word isn’t helping "Yigira gusenga" as if yakoze ibara.

AKANA Kuya 21-03-2019

MUREKE ABANTU BASENGE BYOSE ABA ARI BYIZA