Kamonyi: Yitwaje umwanya afite mu karere yigabiza ishyamba rya Leta atema ‘hegitari 2’

Umukozi w’Akarere ushinzwe amashyamba ku murenge wa Rukoma aratungwa agatoki kuba yaragiye mu shyamba rya Leta agatema ibiti biri ku buso bwa hegitari ebyeri. Ni ahantu hagaragara ku nzira ngari ko ishyamba ryari rihari ryatemwe ku buso bunini

Abaturage baganiiriye n’Umuseke baturiye iryo Shyamba bavuze ko hashize igihe babona uwo mukozi aza agatema ibiti agapakira ikamyo akajyana.

Umwe muri abo yagize ati:”Nta muturage watinyuka gutema n’igiti cyo gucana ngo bimugwe neza, ariko umukozi wa Leta yaraje yigabiza ishyamba muri ubu buryo mu maso y’ubuyobozi’

Bamwe mu bakozi bakora mu Karere ka Kamonyi batifuje gutangazwa bavuga ko hari ibiti by’imishoro byari byasabwe ngo byifashishwe mu gusakarira abatishoboye hamwe na hamwe mu tugari ariko ibyatemwe muri Rukoma ntaho bihuriye n’ibyari bikenewe, ndetse n’ibyagombaga gutemwa.

Ibiti byari bikenewe ngo ni ibyo gusakara inzu 14 z’abatishoboye, ariko ngo batangazwa n’uburyo uyu mukozi yatemye ibiti byinshi cyane biri ku buso bw’ikigereranyo cya hegitari ebyiri.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Nkurunziza Jean de Dieu avuga ko ubwoko bw’ibiti by’imishoro byo gusakaza aribyo byari byasabwe ariko uyu mukozi ngo yongeyeho ibiri mu nyungu ze.

Tuyizere Thadée umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi avuga ko bagiye gushyikiriza inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo zikurikirane uruhare rw’uyu mukozi mu kwangiza amashyamba.

Amakuru agera k’Umuseke ni uko uyu mukozi ubu yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri ngo abazwe.

Aho iryo Shyamba ryatemwe ni hafi y’umuhanda ugana i Rukoma, haba hagaragara ndetse ku muntu uri ku muhanda wa kaburimbo hafi ya Gacurabwenge no ku karere ka Kamonyi.

Abaturage ba hano bavuga ko bitangaje kuba uyu muntu yaratemye ishyamba akaryangiza muri ubu buryo ubuyobozi ntibubimenye.

Hari amakuru avugwa ko bene ibi bikorwa mu nyungu z’abandi bantu bamwa na bamwe bakingirwa ikibaba.

Umuseke ufite amakuru ko hari n’andi mashyamba ya Leta ari gutemwa ku nyungu z’abantu bake kandi bafatanya n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
jkjb Kuya 10-10-2018

Andika Igitekerezo Hannovv