Kamonyi: Yatawe muri yombi akekwaho kwica Se

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangarije Umuseke ko rufunze umusore ukekaho kwica Se, mu Karere ka Kamonyi.

Buriya bwicanyi bwabaye ku Kane tariki 21 Mutarama 2021, ahagana saa 18h30, mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina.

Ikinyamakuru Intyoza.com gikorera muri kariya Karere, kivuga ko umuhungu witwa Ntibiramira Emmanuel bita Semahuku yishe Se umubyara witwa Gapyisi Michel w’imyaka 75 y’amavuko amukubise isuka ya majagu mu musaya inshuro ebyiri.

Amakuru atangazwa na kiriya kinyamakuru avuga ko Nyakwigendera yahoraga abuza umuhungu we kumugurishiriza ubutaka, akamubwira ko azapfa ntacyo asize kuko ngo yanze gushaka umugore.

Ku mugoroba wo ku wa Kane ubwo umuhungu yari atashye yasanze Nyina ahura ibishyimbo na Se yicaye hirya gato, batangira gucyocyorana, umuhungu ngo yabonye Se ahagurutse ngo barwane, afata isuka ya majagu yari ku ibaraza ayimukubita mu gahanga undi agwa hasi, nibwo yongeye ayimukubita mu musaya.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ko uriya muhungu yafashwe.

Mu butumwa yatwandikiye yagize ati “Yafashwe afungiye kuri RIB Post Mugina. Umurambo woherejwe kuri Rwanda Forensic Lab ngo ukorerwe isuzuma. Dosiye iri gukorwa, ikazoherezwa mu BUSHINJACYAHA mu gihe cyagenwe n’itegeko.”

Dr Murangira B. Thierry avuga ko ubutumwa aha abaturage, ari ukubasaba kwirinda amakimbirane icyo yaba ashingiyeho cyose.

Ati “Barasabwa kujya bitabaza Inzego zibegereye zibafashe kuyakemura. Inzego z’ibanze na zo zegere abaturage zibafashe aho zinaniwe zitabaze Inzego zisumbuye. RIB Ntabwo izihangabira abantu bakora ibyaha nk’ibyo by’ubwicanyi. Nta mpamvu n’imwe yatangwa isobanura impamvu yo kwica.”

RIB ikurikiranyeho uriya musore icyaha cyo Kwica umuntu.

BAMFATIYEHO IMBUNDA NGO MVUGE ||ABARI GUKONGIRWA BARI GUFURUTA || BOBI WINE AKOZE AGASHYA

Source:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo