Kamonyi: Impanuka ikomeye yahitanye abantu 7 abandi barakomereka-Amafoto

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2020, ahitwa mu Nkoto, mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, habereye impanuka ikomeye ihitana ubuzima bw’abantu benshi.

Iyi mpanuka ikomeye ibaye nyuma yuko imodoka yo mu bwoko bwa Fuso igonze inyuma ku modoka ya Coaster ndetse inagonga imodoka nto ya Pick Up yica uwari uyitwaye, abantu 7 bahise bapfira aho abandi benshi barakomereka.

Umwe mu baturage babonye iyi mpanuka, yabwiye Umuseke ko ikamyo yagonze imodoka itwara abagenzi y’ikigo kitwa Capital.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Marthe Umugiraneza yabwiye Umuseke ko amakuru afite avuga ko ari ikamyo ngo yari ipakiye ibiti yagonganye na coaster ya Capital hamwe n’imidoka nto ya Toyota.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye KigaliToday ko iyo mpanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ibirango RAC 178 V, yari ipakiye ibiti iva i Muhanga yerekeza i Kigali.

Yagonze imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster y’ikigo cya Capital, hahita hapfamo abagenzi batandatu, babiri barakomereka bikabije, abandi batandatu bakomereka byoroheje.

Umushoferi wari utwaye coaster, Niyonsenga Manassé yabwiye Kigali Today ko yabonye Fuso yikoreye ibiti imanuka yahoreye yuzuye umuhanda, agerageza kuyihunga ndetse yurira inkengero z’umuhanda (Bordure), ariko biba iby’ubusa iraza igonga coaster ku gice kigana inyuma, abagenzi bari bahicaye barakomereka.

Kaberuka Jean Claude w’imyaka 35 wari utwaye Fuso yahise yirukanka.

Coaster yari itwaye abantu 22 ibavanye i Kigali yerekeza i Rusizi.

Abapfiriye mu mpanuka

1: Rukundo Theogene w’imyaka 44
2: Mutesi Marie Louise w’imyaka 29
3: Ntawushiragahinda Thacien w’imyaka 31
4: Dr. Eric Munezero w’imyaka 43
5: Ngendahayo Edouard w’imyaka 54
6: PC Irafasha Gervas w’imyaka 28 wakoreraga DPU Gicumbi
7: Umukobwa wo mu kigero k’imyaka 30 imyirondoro ye ntiyahise imenyekana


Iyi Coaster ya Capital yari irimo abantu benshi


Fuso nyuma yo kugonga Coaster yahitanye indi modoka nto, yica uwari uyitwaye


Ikamyo yazikubise na yo yangiritse


Imodoka ya Coaster yangiritse cyane

Irebere n’iyi Video utapfa gusanga ahandi: Umugore wa Barafinda yariye Karungu ati "Abanyarwanda benshi bari kurira kubera abantu babo bari kubura", byose ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo