Kamonyi: Gitifu w’Akagari yafashe uw’Umurenge mu mashati amukekaho ubucuti bwihariye n’umugore we

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishyeshye ho mu Murenge wa Rukoma ariko akagira umugore w’umu SEDO mu Murenge wa Karama, yaketse ko Gitifu w’uyu Murenge afitanye ubucuti bwihariye n’umugore we, ko bahuza urugwiro, maze mu ijoro rya tariki ya 4 Kanama 2018 amufata mu mashati arayaca.

Ikinyamakuru intyoza.com dukesha iyi nkuru kiravuga ko Dushimimana Abel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ariko akaba afite umugore w’umu SEDO ukorera mu Murenge wa Karama, mu ijoro rya tariki ya 4 Kanama 2018 yafashe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu mashati arayaca, amuziza gukeka ko agirana ubucuti bwihariye n’uyu mugore we ndetse ngo baba bajya banahuza urugwiro.

Bamwe mu baturage bari aho ibi byabereye ariko batifuje gutangaza imyirondoro yabo, babwiye intyoza.com ko nubwo Gitifu Dushimimana Abel yari afitanye amakimbirane n’umugore we ngo byose byatewe no kuba amukekaho ubucuti bwihariye no guhuza urugwiro n’uyu Nsengiyumva Celestin umukuriye.

Nsengiyumva Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama ntabwo ahakanira intyoza.com ko yafashwe mu mashati n’uyu mu Gitifu w’Akagari ukorera mu Murenge wa Rukoma. Gusa ntabwo yemera ko intandaro ari ubucuti yaba akekwaho ko afitanye n’umugore we dore ko avuga ko nta bucuti bwihariye yagirana n’umukozi ayobora.

Agira ati “ Ibyo by’ubucuti bwihariye, Nta bucuti bwihariye ngirana n’abakozi nyobora, ntabwo. Ni urwitwazo, yananiwe gusaba imbabazi azana izindi mpamvu zidashinga.” Akomeza avuga ko yaje mu buryo buzwi atabaye kandi ko ataje wenyine.

Agira ati “ Iyo ni impamvu yashatse nyuma yo gukora amakosa, nk’uburyo bwo kwikingira. Yumvaga ibyo arimo akora ari ibintu ari bwihirerane, adashaka n’izindi nzego zibikurikira, birashoboka ko harimo n’akayoga. Akitubona yahise ambwira ngo uyu munsi hano ni hadapfa umuntu harameneka amaraso.”

Akomeza ati “ Naramubajije nti kubera iki? Mbona ahise amfata. Nari kumwe n’inkeragutabara, nabibonaga ko imbaraga ze ntacyo ziri buntware, ariko amfata mu ijosi afatana n’ishati ayinigisha, arakomeza abandi nabo baramufata ariko yanga kundekura. Mu gushikanuza ishati yanjye, iracika.” Akomeza avuga ko yahise ahuruza Polisi ikaza ariko akavuga ati “ Wowe uri mubansenyera.”

Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB, Kuri iki kibazo, yabwiye intyoza.com ko uyu mu Gitifu w’Akagari yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha kuri uyu wa kane tariki ya 9 Kanama 2018.

Mu gihe aba bayobozi mu nzego z’ibanze bagaragaza ugushyamirana ndetse kwabaviriyemo gufatana mu mashati umwe ashinja undi ubucuti bwihariye no kugirana urugwiro n’umugore we, Akarere ka Kamonyi ko gakomeje kuza inyuma mu kwesa imihigo kuko kabonye umwanya wa 26 mu turere 30.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo