Kamonyi: Umupolisi yahawe ruswa ya Frw 500 000 n’umuturage arayanga

Kuri uyu wa Gatanu taliki 14, Kanama, 2020 umugabo witwa Ezechiel yafatishijwe n’umupolisi yari agiye guha ruswa ya Frw 500 000 nyuma yo kumusangana amabuye y’agaciro yacukuriye mu buryo butemewe n’amategeko i Kamonyi. Uyu Mupolisi afite ipeti ryo hejuru ya Superintendent.

Umunyamakuru w’umuseke ukorera i Muhanga avuga ko uriya mugabo ukurikiranyweho gutanga ruswa, yari yabanje kuvugana n’uriya Mupolisi bemeranywa ko ari bumuhe ‘akantu’ ariko akakamuhera i Muhanga.

Ezechiel yaraje, aza atazi ko ari umutego yatezwe, agezeyo atanga iyo ruswa ye cash, ahita atabwa muri yombi.

JPEG - 107.7 kb
Ezechiel akurikiranyweho gutanga ruswa ya Frw 500 000 ayaha umupolisi akayanga agafatwa

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry atubwira ko ayo makuru yari ataramugeraho ariko agiye kuyatubariza akaza kugira icyo abitubwiraho.

N’ubwo hari abapolisi bamwe bagaragarwaho kwakira ruswa, mu ntego eshatu za Polisi nta n’imwe iha icyuho ikifuzo cyo kwakira cyangwa gutanga ruswa.

Intego zayo ni: Serivisi, Kurinda n’Ubunyangamugayo.

Source:Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 16-08-2020

Yamuhemukiye ariko! Iyo ayanga c.est tout ntagerekeho kumufungisha! C.est le sadisme ubu kandi arishimye hahahh ejo niwe

Luc Kuya 16-08-2020

Au moins lui il essayait de sauver sa marchandises! Dites moi qui n.a jamais ete corrompu?

Luc Kuya 16-08-2020

Au moins lui il essayait de sauver sa marchandises! Dites moi qui n.a jamais ete corrompu?