Kamonyi: Abacuruzi bahawe ibibanza mu isoko rya Bishenyi baratabaza

Ni mu gihe aba bacuruzi bakorera mu murenge wa Runda, mu isoko rya Bishenyi bahawe ibaruwa n’Akarere ka Ruhango ivuga ko bagomba kuva muri iri soko mu gihe kitarenze iminsi itatu.

Abaturage bakomeza bavuga ko bumvikanye na Rwiyemezamirimo akaba ariwe nyiri ubu butaka buteretseho amakontineri asaga makumyabiri yari ateretse kuri ubu butaka.

Aba bacuruzi bahamirije Umubavu.com ko bamaze imyaka itatu bakorera aho ngaho bityo ko byaba bigoye mu minsi itatu bahawe.

Uwitwa Paul yavuze ko Akarere ka Kamonyi gakwiye kuba kareba igihombo abaturage bako bagomba guhura nacyo.

Yagize ati: "Mu minsi ishize badukuye aho twakoreraga batubwira ko ari mu gishanga none n’ubu bati nimuve aho kuko tugiye kuhubaka Gare, ese bari bazi ko Gare itazahajya?".

Undi utashatse kwivuga izina yavuze ko atari ngombwa ko Akarere gahombya akabateje imbere cyangwa se ibyabatezaga imbere.

Yagize ati: "Rwose bashake uko babigenza kuko twe twaba turenganye ubugira kabiri".

Rwiyemezamirimo wahahaye abaturage Bwana Kampayana Martin yabwiye Umubavu.com ko yumvikanye n’aba bacuruzi ko ntawe uzubakamo amakontineri akomeye kuko byanze bikunze bazavanwamo.

Yabagiriye iyi nama nyuma yuko abonye amabaruwa atatu y’Akarere amubwira ko hariya hatemerewe ubucuruzi ariko we ntabiberurire akabibahisha.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bubivugaho maze tubaza Bwana Tuyizere Thaddee Umuyobozi w’Akarere w’Ungirije Ushinzwe Ubukungu maze abwira umunyamakuru w’Umubavu.com ko ibyo ari byo kandi ko hariya ho bagomba kuhimuka uko byagenda kose.

Yagize ati: “Abo baturage nta masezerano bafitanye na Rwiyemezamirimo, gusa icyo tugiye gukora ni ukumvikana n’abaturage tukabaha igihe cyo kuba bahavuye".

Umubavu.com wanze kunyurwa maze ubaza ku murongo wa Telefoni igendanwa Madame Kayitesi Alice umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, maze avuga ko batabereyeho guhombya abaturage.

Yagize ati: "Ntitubereyeho guhombya abaturage gusa twari twateganyije ko Akarere kazahubaka Gare izatwara akabakaba Miliyari ebyiri, akaba ariyo mpamvu twandikiye Rwiyemezamirimo Bwana Kampayana Martin tumuburira kandi tumuteguza, bikarangira atabyeruriye abaturage, gusa mu mikoranire myiza turaganiriza abaturage, ubu abakozi b’Akarere bagiyeyo gushaka uko baganira nabo bakongererwa igihe maze bagashaka uko bakuramo ibyabo.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo