Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yafunzwe burundu

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yasohoye ibaruwa yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, imenyesha inzego zitandukanye ko ifunze mu buryo bwa ’burundi’ Kaminuza ya Kibungo izwi nka UNIK.

Iyi baruwa yagiye ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2020, ivuga ko mu gufunga iyi kaminuza hashingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bw’iyi kaminuza na Mineduc zijyanye no kudatanga uburezi bufite ireme.

Rigira riti “Bijyanye no kuba kaminuza itarashoboye kubahiriza imyanzuro ihuriweho, Minisiteri y’Uburezi ibabajwe no kumenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo ko ibikorwa byayo byose bijyanye n’amasomo byahagaritswe kuva tariki ya 1 Nyakanga 2020.’’

Bitarenze ku wa 15 Nyakanga 2020, iyi Kaminuza yasabwe kuba yasobanuriye iki cyemezo abanyeshuri n’abakozi kandi ikabaha ibijyanye n’amasezerano y’akazi.

MINEDUC ivuga ko Kaminuza ya Kibungo igomba gufasha abanyeshuri bayigamo kubona inyandiko zibafasha kwiga ahandi mu mashami basanzwe bigamo.

Kaminuza ya Kibungo yari imaze iminsi ivugwamo ibibazo bitandukanye byanatumye mu mpera z’umwaka ushize isurwa na Minisiteri y’Uburezi yerekwa ibibazo bitandukanye birimo imyenda y’amezi agera ku munani ku bakozi abandi bakavuga ko arenga, umwenda ku baturage ndetse n’ibigo bya Leta nka RSSB na RRA.

Hanagaragajwe ko iyi Kaminuza imaze kugira igihombo cya miliyari 2.5 ndetse ko no mu mwaka ushize yageze naho igurizwa n’abarimu bayo miliyoni 360 ariko ngo ntibayishyuwe.

Muri Gicurasi uyu mwaka UNIK yari iherutse guhagarika abakozi 59 aho buri wese yari yashyikirijwe ibaruwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Icyo gihe umuyobozi wa Kaminuza ya UNIK, Prof Karuranga Gahima Egide yavuze ko bahagaritse abakozi kuko batakomeza kubona amafaranga yo kubahemba na bo badakora muri iki gihe cya COVID-19.

UNIK yavugaga ko amasezerano y’aba bakozi azasubukurwa umunsi leta izebemerera kongera kwakira abanyeshuri bo muri Campus ya Karenge, Musamvu, na Rulindo mu gihe birangiye ifunzwe burundu.


Ibaruwa ya Minisiteri y’Uburezi iri mu Cyongereza:

Ben Rutabana wo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa ngo afungiye muri Uganda neza, Dr Kayumba agiye kugaragara imbere y’urukiko, Iperereza i Kigali kuri Kabuga Felicien:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo