Kaminuza ya KIM yafunze imiryango burundu kubera ubukene

Kubera ikibazo cy’amikoro make no kutabasha guhemba abarimu, ubuyobozi bwa kaminuza ya KIM bwatangaje ko iyi kaminuza itazongera gufungura imyigishirize n’izindi serivisi zijyanye na yo.

Kaminuza ya KIM yatangaje ibi mu itangazo yahaye abanyeshuri kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2020, ryashyizweho umukono n’umuyobozi wungirije w’agateganyo wayo, Jean-Baptiste Mugabe.

Ni icyemezo kije urikira inama yahuje ubuyobozi bwa kaminuza n’abahagarariye abanyeshuri yabaye ku ya 20 Ukwakira 2020.

Iri tangazo riragira riti “Ibiro by’umuyobozi w’ikigo birashaka kumenyesha abanyeshuri bose ko kubera ibibazo by’amafaranga twicujije kubamenyesha ko kaminuza ya KIM itazongera gufungura imyigishirize n’izindi serivisi zijyanye na yo.”

Iki cyemezo cyo gufunga iri shuri cyafashwe nyuma y’ukwezi kumwe izindi kaminuza zisubukuye gahunda yo kwigisha nyuma y’amezi umunani zidakora kubera icyorezo cya Covid-19.

Kaminuza yagiriye inama abanyeshuri kuza gufata ibyangombwa kugira babone uko bajya gushaka ahandi bakomereza amasomo yabo gusa hari abatangiye kugaragaza ko ari ikibazo gikomeye kuko ngo batazabona amashuri ahandi nta manota bafite ndetse ngo n’uwabona aho yiga akaba ashobora gusabwa gusubira mu byo yize.

Hamaze iminsi havugwa ibibazo mu mashuri makuru na za kaminuza zigenga ndetse zimwe zanahagaritswe burundu nka University of Kibungo, Indangaburezi College of Education na Christian University of Rwanda zafunzwe muri Nyakanga bivugwa ko ari ukubera ireme ry’uburezi riri hasi n’imicungire mibi yazo kugeza nubwo bamwe mu baziyoboraga bafunzwe ubu bakaba bari gukurikiranwa mu nkiko.

Izi Ka minuza zigagaho abanyeshuri babarirwa mu bihumbi, zikoraho abakozi amagana, aba bakaba barumvikanye bavuga ko hari ibibazo bikomeye n’igihombo batewe no kuba leta yarazifunze.

Urugaga rwa kaminuza zigenga rwavuze ko ari igihombo gikomeye, ibyatumye abarugize bibaza niba ngo hari abantu bakomeza gushora imari muri kaminuza zigenga.

Icyo gihe ku banyeshuri bagaragaje impungenge zo kubona ibigo bakomerezaho amasomo yabo, ikibazo bahuje n’abigaga muri KIM University yafunze imiryango burundu kubera ikibazo cy’amikoro, Leta yavuze ko ngo yamaze kumvikana n’izindi kaminuza kwakira abanyeshuri bigaga muri izi zafunzwe.

URUBANZA RW’UMUYOBOZI W’UMUBAVU RWABURANISHIJWE ADAHARI KANDI NTA SAHA YAHAWE AZABURANIRAHO, MENYA IGIHE UMWANZURO UZASOMWA MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo