Kaminuza y’u Rwanda igiye kwishyurirwa ibirarane bya Miliyari 14

Kaminuza y’u Rwanda ni kimwe mu bigo byahoraga bishyirwa mu majwi mu micungire mibi y’umutungo wa Leta nyamara yo ikavuga ko ahanini ibibazo ifite n’ibirarane by’amafaranga yabitewe no guhuza izari Kaminuza za Leta zikavamo Kaminuza imwe mu 2013.

Ibi byatumye Guverinoma y’u Rwanda yiyemeza kwishyurira Kaminuza y’u Rwanda ibirarane bya Miliyari 14 byatumaga ihora ku rutonde rw’ibigo bya Leta bivugwaho gucunga nabi umutungo wa Leta.

Ibyo birarane bihora bigaruka muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, Kaminuza y’u Rwanda ibifitiye ba rwiyemezamirimo batandukanye barimo n’abakozi bayo.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi, Françoise Kayitare Tengera, yavuze ko byinshi muri ibyo birarane ari ibyo barazwe n’izari Kaminuza za Leta ubwo zahuzwaga zikavamo Kaminuza imwe mu 2013.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Mbere w’iki cyumweru, Tengera yavuze ko Guverinoma yemeye kubishyurira ibyo birarane .

Ati “Ubu hashyizweho uburyo bwo kwishyura ibyo birarane, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeza ko hejuru y’ingengo y’imari tubona baduha andi mafaranga yo kugenda twishyura.”

Avuga ko ubwo ari ubushake bwa Guverinoma kugira ngo “dukomeze neza mu nzira ikwiriye tudasubira inyuma.”

Ibirarane bya Kaminuza y’u Rwanda Guverinoma yiyemeje kubyishyura mu myaka itanu.

Nubwo amafaranga Guverinoma ibishyurira buri mwaka atandukanye, Tengera avuga ko hishyurwa hagati ya Miliyari 1.8 Frw na Miliyari 2.6 Frw.

Kugeza ubu hamaze kwishyurwa amafaranga arenga Miliyari ebyiri.

Ati “Uyu munsi uburyo bwo kwishyura burakurikizwa. Binagaragara ko muri raporo y’umugenzuzi mukuru izasohoka tutazaba duhagaze uko twari turi mbere.Iyo twishyura hakurikizwa ibyihutirwa kandi nabyo bimaze igihe kinini.”

Guhera mu 2015 Kaminuza y’u Rwanda yahuye n’ibibazo bikomeye bivuye ku ngengo y’imari idahagije, aho yagiye inanirwa guhemba abakozi, kudafasha abanyeshuri kwimenyereza uko bikwiriye, kunanirwa kwishyura bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakorana n’ibindi.

Mu kubikemura, Guverinoma umwaka ushize yiyemeje kongera ingengo y’imari yagenerwaga iyo Kaminuza iva kuri Miliyari 25.2 Frw ishyirwa kuri Miliyari 36 mu mwaka wa mbere w’ingengo y’imari (2018/2019) , undi mwaka ikazaba Miliyari 48 Frw.

PNG - 871.4 kb
Iyi nyubako ni iya UR ku cyicaro Gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda i Gikondo (Former SFB)

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo