Kabuga yajyanwe mu bitaro kubera uburwayi bw’amara

Kabuga Felicien kugeza uri muri gereza mu Bufaransa, yajyanwe kwa muganga mu murwa mukuru Paris, kubera impamvu z’uburwayi bw’amara bivugwa ko bumukomereye.

Kabuga w’imyaka 87 kugeza ubu afatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akaba ashinjwa kuba yaraguze imihoro yakoreshejwe mu gutsemba Abatutsi.

Ashinjwa kandi uruhare rukomeye mu gushinga radio rutwitsi ya RTLM, yashishikarizaga gukora Jenoside.

Ibinyamakuru birimo AFP na Mediapart biravuga ko Kabuga yagombaga gukurwa aho afungiwe mu mpera z’icyumweru kubera uburwayi afite bukomeye.

Ibi binyamakuru bivuga ko uyu mugabo yajyanwe kwa muganga ku wa Gatandatu kubera uburwayi bw’amara.

Amakuru avuga ko iki kinyamakuru cyageregeje kubaza umwunganizi we mu by’amategeko, Emmanuel Altit yirinda kugira icyo abivugaho.

Abunganira Kabuga bakomeje kugaragaza ko uwo buganira afite uburwayi bukomeye burimo umuvuduko w’amaraso, Diabete n’izindi, ibi bikaba aribyo bituma basaba ko yaburanishirizwa mu Bufaransa aho kujyanwa muri Tanzania.

Ku wa 30 Nzeri uyu mwaka nibwo Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa ruzatangaza niba koko Kabuga azashyikirizwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ngo abe arirwo rumuburanisha kuri ibi byaha.

Tariki 3 Kamena nibwo Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwari rwemeje ko Kabuga agomba kohererezwa i Arusha akaba ariho aburanishirizwa.

Tariki 16 Gucurasi uyu mwaka nibwo Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), rwatangaje ko umunyemari Kabuga Félicien yatawe muri yombi mu Bufaransa, akaba yari umwe mu bashakishwaga cyane ku Isi mu bakekwaho gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MATH Kuya 27-09-2020

FPRKAGAME AGEZE KURI STADE YITWA Ctl Politico-Admi ABIZE GUERRILLA MURAYIZI NAHO UBUNDI KABUGA AZIRA GUSA KUBA BAMWANA WA HABYARA. MWIBUKE GACACA AHO UMUNTU UTARIZE AMATEGEKO AKATIRA UMUNTU UKEKWA KO YISHE ABANTU BARENGA 1 BURUNDU NI AMANYANGA GUSA