Joseph Habineza wabaye Minisitiri yahawe kuyobora ’Radiant’

Ambaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Rwanda yatangaje ko ubu ari Umuyobozi Mukuru wa Sosiyeti y’Ubwishingizi ya Radiant.

Abinyujije kuri Instagram ye uyu mugabo wakundwaga na benshi, yashimiye Imana ku bw’akazi yahawe ko kuyobora iki kigo, avuga ko ako kazi kamunyuze.

Ati “Imana ihabwe icyubahiro. Ndishimye kandi nyuzwe no kuba Umuyobozi Mukuru wa mbere w’ikigo cy’ubwishingizi cyanditswe mu Rwanda. Ubwishingizi buciriritse kandi ku Banyarwanda bose […] Turadadiye. Ibyiza biri imbere.”

Habineza Joseph yavutse tariki 03 Ukwakira 1964, avukira muri Segiteri Kayenzi muri Kamonyi.

Mu mirimo y’ingenzi yakoze mu buzima bwe harimo kuba 21 Ukuboza 1989-1991 yari Analyst Programmer muri Brarirwa, 1991-1994 uayi Ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri Blarirwa. Mutarama 1994: Vice President wa FRVB, Gicurasi 1994-1998: yakoreraga Heineken i Kinshasa

Nzeri 1998- Nzeri 2004: Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, Nzeri 2004- Gashyantare 2011- Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Kanama 2011-Nyakanga 2014- Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Nyakanga 2014 yagizwe Minisitiri wa Siporo n’Umuco.

Mu kwezi kwa 11 kwa 2016, Ambasaderi Joe Habineza yatangaje ko yatangiye ubucuriz bwa Makaroni yahaye izina rya ‘Pasta Joe’ zakorwaga n’uruganda rwo mu Misiri rwitwa ‘Antoniou’, zacurujwe mu Rwanda ariko ntizasakara hose.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo