Jean-Pierre Bemba, utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kongo, byitezwe ko akatirwa ku kirego cya ruswa

Jean-Pierre Bemba wigeze kuba umukuru w’inyeshyamba akaza no kuba Visi-Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, byitezwe ko akatirwa kuri uyu wa mbere n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku kirego cyo guha ruswa abatangabuhamya.

Mu kwezi kwa gatandatu, uru rukiko rwagize umwere Bwana Bemba ku byaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyoko-muntu.

Ariko urubanza rwa kabiri rujyanye n’ikirego cyo guha ruswa abatangabuhamya, rwakomeje kumubangamira mu gushaka kwiyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

Mu rubanza rwo ku ikubitiro, yahamwe n’icyaha cya ruswa no gutoza abatangabuhamya 14 bamushinjura ibyo bavuga mu rukiko.

Kubera iyo mpamvu, akanama k’amatora ka Kongo n’urukiko rw’itegeko-nshinga rwa Kongo byanzuye ko Bwana Bemba atemerewe kwiyamamaza mu matora ya perezida yimirije.

Yamaze imyaka 10 afunze ubwo urubanza rwe rwabaga, kandi bisa nkaho nta kindi gifungo kindi azakatirwa.

Hagati aho, leta ya Kongo yasohoye itangazo inenga uru rukiko ivuga ko rushobora kuba ruri "kotswa igitutu n’ibihugu bimwe na bimwe" by’amahanga - ibintu leta ya Kongo ivuga ko bishobora "gushyira mu kaga burundu ukwizerwa k’uru rukiko".

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo