Izindi mpunzi z’Abarundi zari mu Nkambi ya Mahama zahungutse

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeli 2020, icyiciro cya Kabiri cy’impunzi z’Abarundi cyahagurutse mu Nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda hafi y’umupaka na Tanzania gitahutse nk’uko umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda yabitangaje.

Iki cyiciro cya Kabiri cy’abahungutse kigizwe n’abantu 507. U Rwanda rubageza ku mupaka wa Nemba bakakirwa n’uruhande rw’u Burundi, ibikorwa bihuzwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, HCR.

Elise Villechalane, umuvugizi wa HCR mu Rwanda, ku wa Kabiri yabwiye BBC ko impunzi 3,637 ziri mu miryango 958 zo mu nkambi ya Mahama zari zimaze kwiyandikisha zishaka gutahuka.

Abarenga 3,000 barashaka gutaha

Mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi, impunzi zigera kuri 300 zasinye ku ibaruwa zandikiye Perezida w’u Burundi zimusaba kuzifasha gutahuka.

Kuzicyura byakurikiye amagambo ya Perezida Ndayishimiye washinje u Rwanda "gufata nk’ingwate impunzi z’Abarundi", ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yahakanye avuga ko "atari rwo rufite impunzi nyinshi z’Abarundi mu karere".

Ubwo icyiciro cya Mbere cy’impunzi zacyurwaga, ku mupaka wa Nemba ku ruhande rw’u Rwanda hari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutazi mu gihe ku ruhande rw’u Burundi hari ba Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Madamu Villechalane yabwiye BBC ko kugeza ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu nkambi ya Mahama "hari hamaze kwiyandikisha hafi impunzi 3,000" zishaka gutaha.

Inkambi ya Mahama ibamo impunzi zirenga 60,000 z’Abarundi, izindi zirenga 10,000 mu Mijyi ya Kigali na Huye nk’uko UNHCR ibivuga.

Uwari umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda nyuma yo guhagarika kuvugira iri shyaka, yahunze igihugu ngo kuko yari ku gitutu gikomeye kandi ngo yari yarakiriye amakuru ko ashobora no kugirirwa nabi, MRCD-Ubumwe yasabiye u Rwanda ibihano ku ifatwa rya Paul Rusesabagina, kimwe n’andi makuru mesnhi urayiyumvira k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo