Iyo utoye nabi uyoborwa nabi

Mu gihe uyu munsi mu Rwanda abanyarwanda basaga miliyoni 7 bazindukiye mu matora y’abadepite hirya no hino mu gihugu, umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa na karengane mu Rwanda Transparence International kuri uyu wambere mukiganiro cyatambutse kuri radio y’igihugu madamu Ingabire Imaculle avuga ko iyo utoye nabi uyoborwa nabi

Ibi madamu Ingabire Imaculle ya bitangaje mu kiganiro yararimo kuri radiyo y’igihugu aho yavugaga ku bijyanye n’amatora mu Rwanda, aho yavuze ko abanyarwanda bamaze gutera intambwe ishimishije mu kwitorera abayobozi.
Yyagize ati” iyo utoye nabi uyoborwa nabi nanone watora neza ukayoborwa neza”

Ingabire na nonekandi yavuze ko umuntu atora umukandida ubona uzamugirira akamaro aho gutora umuntu kubera ko bafitanye isano cyangwa ngo amutore bitewe nuko batuye mu karere kamwe, Ingabire yatanze urugero ko hari hamwe mu hantu azi neza bigeze guto mu inzego zibanze aho umugore yanze gutora umugabo we wari wiyamamaje ahubwo agatora undi bitewe nuko yabonaga imigabo n’imigambi bye bizamu girira akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.

Aha akaba ariho yahereye avuga ko iyo utoye nabi uyoborwa nabi nanone watora neza ukayoborwa neza kuko amahitamo yawe niyo aguha icyerekezo.

Amatora y’abadepite mu Rwanda yatangiye kuri iki cyumweru 02.09.2019 yitabiriwe n’abanyarwanda baba mu mahanga “Diaspora” basaga ibihumbi 47

Usibye abanyarwanda baba mu mahanga batoye, hanatowe Musolini Eugene nkumudepite uhagarariye abafite ubumuga mu inteko ku majwi 75.6%
Atowe n’abantu 482 mu bagize inteko itora. Mu gihe Rusiha Gasto yabonye amajwi 14.58% ahwanye n’abantu 93

Kuruyu wa 3.09.2018 abanyarwanda baratora abadepite 53 baturuka mu mitwe ya poritike ndetse n’amashyaka hamwe n’abakandida bigenda, mu gihe ejo kuwa 4.09.2019 bazatorwa abadepite bahagarariye ibyiciro bitandukanye harimo ibyiciro byabagore bazatorwamo 24 ndetse n’ikiciro cy’urubyiruko hazatorwamo 2 basahagararira urubyiruko mu inteko.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo