Iyo turebye u Rwanda uko rumeze uyu munsi, biragaragara ko Imana yagarutse imuhira- Perezida Kagame

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda ko Imana yagarutse imuhira.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa 7 Mata 2019 aho yanakomoje ku bana b’I Nyange avuga ko ubu bongeye kunga ubumwe bakaba beza kurusha mbere ndetse ko bashobora no kuba beza kurushaho.

Amateka y’u Rwanda agaragara ko Abanyarwanda bagiraga imvugo igira iti "Imana yirirwa ahandi igataha I Rwanda".

Iyi mvugo yakomojweho n’umusizi mu bikorwa byo kwibuka, yibaza aho Imana yararaga mu majoro yo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yagize ati “Ubwo twari mu muhango wo Kwibuka Jenoside mu myaka yashije, umwana w’umukobwa yatugejejeho umuvugo watumye abantu benshi barira. Yagize ati: “Byaravugagwa ngo Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda.” Hanyuma arabaza ati: “Muri ariya majoro muri Jenoside, Imana yari hehe?”

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakomeje ahumuriza Abanyarwanda ati “Iyo turebye u Rwanda uko rumeze uyu munsi, biragaragara ko Imana yagarutse imuhira, kandi izahaguma, ntizongera kuhava, nk’uko twumvise mu kanya”.

Umukuru w’igihugu watangiye ijambo rye ashimira Abanyamahanga baje mu Rwanda kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi yakomoje ku bana b’I Nyange banze kwitandukanya avuga ko bari mu batumye u Rwanda rutazima.

Yagize ati “Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya, ngo Abahutu bajye ukwabo n’Abatutsi ukwabo. Ntabwo bigeze bahemukirana. Batandatu barishwe, mirongo ine barakomereka, bose ni intwari. Izi ni zimwe mu ngero z’Abanyarwanda batumye tutazima ngo tubure byose na bose”.

Yabwiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko Imbaraga, ubutwari no kwihangana byabo, byerekana ko ntacyasenya Ubunyarwanda Abanyarwanda basangiye bose.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe. Ubwoba n’umujinya byasimbuwe n’imbaraga ndetse n’ikerekezo bituma Abanyarwanda bose abato n’abakuru bakomeza kujya imbere.

Umukuru w’igihugu yavuze ko u Rwanda ari inshuti nyakuri y’inshuti zarwo bashaka amahoro kandi ko ntawe ukwiye gushindikanya ku mbaraga abanyarwanda bakuye mu bihe bibi banyuzemo.

Yagize ati “Nta n’ukwiye kwibeshya ku mbaraga Abanyarwanda bafite, bakuye mu byo banyuzemo byose. Nta kintu na kimwe cyatuma Abanyarwanda bongera kuryana. Amateka yacu ntabwo twayasubiramo. Ibyo twarabyiyemeje.”

Yongeyeho ati “Buri munsi twiga kubabarira, ariko ntabwo dushobora kwibagirwa bibaho. N’ubundi, mbere yuko dusaba abandi kwihana, tugomba kubanza tukababarirana ubwacu”.

Yakomeje agira ati “Ntacyo dusaba abatugiriye nabi uretse guhindura imyumvire yabo. Naho abatagira isoni, banangiye, bakomeje kwanga kwicuza, ntabwo icyo ari ikibazo kitureba. Kandi ibi ntibizabuza u Rwanda gutera imbere. Habe na gato.”

Perezida Kagame yavuze ko uburyo u Rwanda rwasenywe birenze uko intwaro za kirimbuzi zari kurugira. Ati “Ntabwo ari abantu bapfuye gusa, ahubwo n’igitekerezo cy’u Rwanda nk’igihugu cyarasenywe. Ibi byerekana imbaraga zisenya ziva mu byiyumviro by’abantu, imigambi yabo, n’uburyo bishyirwa mu bikorwa”.

Yavuze ko u Rwanda rusaba ko Jenoside itakongera kubaho by’umwihariko muri Afurika.

Ati “Dukomeze turwanye abakwirakwiza urwango n’amacakubiri bihishe muri demokarasi, cyangwa bigira abakiza bacu. Ibyo duhuriyeho birenze kure ibidutandukanya. Nta muryango w’abantu usumba undi, cyangwa udashobora guhura n’akaga”.

Perezida w’ u Rwanda yavuze ko isomo Abanyarwanda bakura mu mateka yabo ari ikizere gihamye kuri iyi si. Yongeraho ko nta muryango wasenyuka ku buryo utakongera kwiyubaka, kandi ko agaciro k’abantu kadashobora kuzima burundu.

Ati “Nyuma y’imyaka 25, turacyahari, dore aho tugeze. Twese. Twarakomeretse, kandi imitima yacu yashenguwe n’agahinda. Ariko ntabwo twigeze dutsindwa”.

“Twihaye uburyo bwo gutangira bundi bushya. Nk’Abanyarwanda, duhora twibuka, buri munsi, mubyo dukora byose, kugira ngo tutazigera dutatira igihango cy’amahitamo yacu”.

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza anabifuriza amahoro.

Mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi ntabwo ibiganiro bizajya biba buri munsi ngo icyumweru gishize. Ahubwo ibiganiro biteganyijwe ku munsi wo gutangira icyunamo no kumunsi wo kugisoza.

Uyu mwaka ibikorwa byo kwibuka bizibanda ku rubyiruko dore ko ubu mu Rwanda urubyiruko rungana na 60% by’Abanyagihuhu.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo