Iyo ndi gukora ibyo nemererwa n’Itegeko Nshinga ntabwo ngira ubwoba-Umuvugizi wa DALFA-Umurinzi

Umuvugizi w’agateganyo w’ishyaka DALFA-UMURINZI ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, Mahoro Jean avuga ko kuba yaba mu mutwe wa Politiki yihitiyemo mu Rwanda nta kibazo cyangwa ubwoba bigomba kumutera kuko byemewe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ari na ryo Tegeko risumba ayandi ku butaka bw’u Rwanda.

Ingingo ya 55 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nkuko ryavuguruwe mu 2015, ivuga ku burenganzira bwo kujya mu mutwe wa Politiki. Iyi ngingo ivuga ko ’Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kujya mu mutwe wa politiki yihitiyemo
cyangwa ubwo kutawujyamo. Nta Munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z‟uko ari mu mutwe wa politiki uyu n’uyu cyangwa ko nta mutwe wa politiki arimo’.

Mu kiganiro n’UMUBAVU, Mahoro Jean uvugira ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire avuga ko amategeko y’u Rwanda aha buri Munyarwanda wese uburenganzira bwo guhitamo.

Avuga ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rigenga ishyirwaho amashyaka, riha n’uburenganzira buri wese kwihitiramo ishyaka, akaboneraho kuvuga ko ishyirwaho ry’amashyaka ya Politiki ari ngombwa ku butegetsi bugendera kuri Repubulika.

Atanga urugero ko nko mu gihe mu Nteko Ishinga Amategeko harimo amashyaka atandukanye, bigira umumaro kuko biba ari ibitekerezo bitandukanye, ati "Muri Leta y’u Rwanda niba twemera Politiki y’amashyaka menshi, tukemera yuko umuntu agira uburenganzira bwo guhitamo kujya mu ishyaka, tukemera ko amashyaka menshi iyo ahari mu gihugu abantu bose bakagira aho bibona, aya mashyaka akaba ari muri Parlement (mu Nteko) hari icyo bifasha kuko Inteko iba irimo ibitekerezo bitandukanye by’abantu baturutse hirya no hino".

Umuvugizi wa DALFA-UMURINZI avuga ko mu gihe akora ibyo yemererwa n’Itegeko Nshinga nta kibazo bimutera yewe n’ubwoba, ati "Iyo jyewe ikintu ndi gukora ncyemererwa n’Itegeko Nshinga, ntabwo ngira ubwoba nta nubwo bintera ikibazo".

Avuga ko igikwiriye kuba kibazwaho ari ibyo kumva ngo abantu baburiwe irengero, bishwe n’ibindi, ati "Ngo umuntu yapfa, ngo umuntu yaburirwa irengero, ngo umuntu yafungwa, ahubwo icyongicyo ni cyo twagakwiriye kuba twibazaho, ni na cyo twebwe dushyira imbere".

Mahoro Jean ntiyumva uburyo usanga hari abanyamakuru bo mu mikino bakora inkuru zicukumbuye bavuga ku batoza n’abandi babavugaho ibituma badatanga umusaruro ariko byagera ku bayobozi basanzwe bikaba ibindi.

Ati "Kubera iki abantu bavuga urubuga rw’imikino agakiritika, akavuga umutoza kanaka, akavuga imikorere ye mibi, akavuga ukuntu muri Staff ibintu bitameze neza akinjiramo akajyamo imbere, kuki iyo bigeze ku muyobozin kwerekana ko hari ibitagenda, kuvuga ko umuyobozi runaka (...), kuvuga ko Sisiteme igihugu kiyobowemo atari nziza bikwiye kuba ikibazo?".

Akomeza ati "Ibyo bintu ubundi byagakwiriyen kuba bihera ku bafite inshinganon mu kubahiriza amategeko ari bo Guverinoma".

Avuga ko aba banengwa ari bo bagatinyuye abantu mu gutanga ibitekerezo byabo bityo gutanga ibitekerezo ntibibe ikibazo cyangwa ngo bifatwe nko gusenya igihugu.

Agaruka ku bumva ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bazafungwa cyangwa bakaburirwa irengero yewe bakanicwa, akavuga ko ibi bitanga isura mbi ndetse bikanaba n’igisebo ku gihugu, ati "Ni byo bituma nyine n’abantu bavuga ngo kiriya gihugu (...), ugasanga bafite isuku, bafite umutekano ariko ntabwo bubahiriza uburenganzira bwa muntu".

Mahoro avuga ko iyi sura ishobora no gutuma hari abantu batinya kuza mu gihugu yewe n’abashoramari bakaba bakemanga kuhashora imari yabo, ati "Iyo basomye iriya raporo bagasanga ni mbi, bashobora kugira ubwoba bwo gushorayo imari yabo".

Umuvugizi w’agateganyo w’ishyaka DALFA-UMURINZI ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda kandi yagarutse ku bikunze kuvugwa na bamwe bavuga ko avugira ishyaka rya Victoire bamwe bita ko rifite aho rihuriye n’imitwe y’iterabwoba, avuga ko ngo yakira cyane ubutumwa bwinshi bumubwira ibijyanye n’ibi.

Ati "Hari igihe umuntu akubwira ngo uri Umuvugizi wa CDR, PARMEHUTU, MRND, agafata ibintu byose ngo byahujwe ngo ibyo byose byarazamutse ngo biba DALFA-UMURINZI, nyine biransetsa (...)".

Avuga ko ngo ibi byose bituruka ku binyamakuru bibinyuza mu cyo yita ’Propaganda’ akavuga ko hakiri akazi gakomeye ashingiye ku kubona bimwe mu bitangazamakuru byitwa ko bikomeye mu Rwanda aribyo bisohora inkuru zivugwamo ibinyoma.

Gusa avuga ko abaza bamubwira ibyo agerageza kubasobanurira no kubereka ukuri aho ngo hari abaza bamubwira ko babisomye mu bitangazamakuru yabereka ukuri bakamenya ko ibyo bitangazamakuru byababeshye mu nkuru zabyo byanditse.

Ngendahimana Jean, umushakashatsi muri Kaminuza mu Budage akaba n’umunyamakuru uharanira uburenganzira bwa muntu wanabaye umunyamakuru mu Rwanda mu 2014 akaza kujya mu mahugurwa i Burayi kuva ubwo ntaruke kubw’impamvu avuga ko ari iza Politiki, avuga ko ikintu kimutangaza ari uko usanga twiganya abazungu cyane twivuye inyuma mu bindi bintu ariko ngo twagera ku bijyanye n’imyumvire yo ku muntu tutavuga rumwe, ntidukomeze ngo twiganye abazungu uko bamufata ahubwo ugasanga tumufata nk’umwanzi.

Avuga ko igihugu cy’u Budage abamo na cyo cyabayemo Jenoside yakorewe Abayahudi bityo kimwe n’u Rwanda bifite amateka asa yo kunyura mu bihe bikomeye, ubu rwakabaye rufite ingamba n’imyanzuro bihamye nk’ibyo mu Budage aho ngo usanga batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bahabwa umwanya haba mu Nteko no muri Guverinoma bagatanga ibitekerezo byabo.

Ati "Hano (mu Budage) umuntu utavuze rumwe n’ubutegetsi ni umuntu usanzwe bamuha n’umwanya akagenda akajya mu Nteko, hari Abadepite benshi, hari abari muri Guverinoma batavuga rumwe n’ubutegetsi, hari abanyamakuru benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi kandi barahari barindiwe umutekano neza, bavuga ibyo bashatse nta kibazo gusa bakagira inshingano zo kwita ku kinyabupfura".

Uyu mushakashatsi akomeza avuga ko bitangaje kuba mu mwaka wa 2020 mu Rwanda hakiri itangazamakuru ry’urwango mu gihe benshi bari barizi mu bihe byashize, ibi akabishingira ku bitangazamakuru n’abanditsi bakuru babyo yewe n’abayobozi babyo bifata bakarekura inkuru ivuga ngo "Madamu Ingabire Victoire ni umuyobozi ushaka kugarura Jenoside".

Ibi avuga ko ari ukubiba urwanyo n’amacakubiri kuko ngo Jenoside idashoboka na rimwe mu gihe idashyigikiwe na Leta yewe ngo nta n’umuntu ku giti cye ushobora kuzana Jenoside.

Ibi byose akaba aribyo Ngendahimana Jean aheraho avuga ko ibinyamakuru byitwa ko bikomeye mu Rwanda bisohora inkuru bivuga ko Ingabire Victoire ashaka kugarura Jenoside bitazi Jenoside icyo ari cyo n’uburyo ikorwamo.

Uyu mushakashatsi yagarutse kuri byinshi birimo n’uburyo ngo yigeze gukora inkuru anenga uwari Minisitiri w’Imali aho yakoraga ku gitangazamakuru bakamubaza impa,mvu yihaye kunenga Minisitiri, akavuga ko ibi bikwiye guhinduka ngo kuko ukora nabi atabura kunenga ngo kuko aho ayobora atari mu rugo rwe akorera rubanda.

Avuga ko ngo bitangaje nko kuba RBA, igitangazamakuru cya Leta y’u Rwanda kitatumira abatavuga rumwe na Leta iriho nka Ingabire Victoire, Barafinda Sekikubo Fred, Ntaganda Bernard, akavuga ko umunsi bizabaho bagatumirwa ngo bavuge imigabo n’imigambi yabo, ’Freedom of Speech’ izaba yubahirijwe.

Avuga ko impamvu avuze RBA ari uko ari igitangazamakuru cya Leta atari icy’ishyaka runaka bityo ari na cyo cyakagombye guha ijambo buri umwe.

Akomeza avuga ko ari byiza ko abantu bahabwa uruvugiro/ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kuko ngo ari uburenganzira bw’ibanze bw’umuntu.

Ati "Iterambere ritarimo ijambo, ritarimo kuganira, ritarimo gushyira mu bikorwa ibyo umuntu yatekereje, akenshi ntabwo ritanga iterambere rirambye".

Ibi n’ibindi tutavuze urabyiyumvira muri iki kiganiro kirambuye Umuvugizi wa DALFA Umurinzi kimwe n’umushakashatsi uba mu Budage bagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo