Iyerekwa rigiye gushwanisha perezida Nkurunziza n’umufasha we

Perezida Pierre Nkurunziza w’igihugu cy’u Burundi, ntavuga rumwe
n’umugore we Denise Nkurunziza ku bijyanye n’ubwicanyi bubera muri iki
gihugu dore ko umugore ashimangira ibyaha ndengakamere bihabera mu
gihe umugabo we atangaza ko umutekano ari wose. Uyu mugore, ngo
yaneretswe abantu bihishe inyuma y’ibyo bikorwa by’ubwicanyi.

Ubwo Perezida Nkurunziza yagezaga ku baturage be ijambo yabageneye
mu mpera z’umwaka ushize wa 2018, yavuze ko umutekano ari wose mu
gihugu ayobora ndetse asaba impunzi zahungiye mu bihugu nk’u Rwanda
na Tanzania ko zataha kuko ituze n’amahoro bitemba mu Burundi. Perezida
Nkurunziza yagaragaje ko amakuru avuga iby’ubwicanyi bubera mu Burundi
ari ibihuha bidafite ishingiro.

Ikinyamakuru La Libre Belgique cyo mu Bubiligi, cyatangaje ko Perezida
Nkurunziza avuguruzanya n’umugore we Denise Nkurunziza ku bijyanye
n’ubwicanyi bubera mu Burundi, kuko uyu mugore aherutse kuvuga ko
yaneretswe ababikora akanabasabira imbabazi ku Mana.

Ubwo yari mu masengesho, Denise Nkurunziza yavuze ko mu Burundi hari
ibikorwa byinshi by’ubwicanyi, anongeraho ko Imana yamuhishuriye
amazina y’ababikora.

Yanashimangiye ko atakambira Imana mu mwanya wabo kugirango
ibababarire ibyo byaha byo kuvutsa rubanda ubuzima, amahoro
n’umudendezo.

Denise Nkurunziza kandi ati: "Imana yanyeretse n’abakire bakomeza
kongera ubukire bwabo babikesha kunyaga abakene ibyabo, inanyereka
ubwirasi n’ubwishongozi bwa bamwe mu bayobozi bakuru muri
Guverinoma y’u Burundi."
Ibyo aba bombi batangaje bishimangira kuvuguruzanya ariko ibyatangajwe
na Denise Nkurunziza nibyo bihuye n’ibikomeza gutangazwa n’Imiryango
mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu ndetse na bimwe mu
binyamakuru mpuzamahanga bigaragaza ko mu Burundi hari ubwicanyi
bukorerwa ahanini abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo