Iyaba Kizito Mihigo akiriho aba yujuje imyaka 39

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2020i, umuryango Kizito Mihigo Peace Foundation washinzwe n’uyu muhanzi wapfuye mu kwezi kwa Kabiri, uteganya gukora ibirori ku mbuga zihuza abantu byo kwizihiza imyaka 39 Kizito yari kuba amaze avutse, n’imyaka 10 uwo muryango ugamije amahoro n’ubwiyunge umaze ubayeho, ndetse ukamurika igitabo cye.

Abateguye uwo muhango bavuga ko hari na gahunda yo kumurika n’indi ndirimbo ye ya nyuma y’urupfu rwe no kumurika kumugaragaro iki gitabo cye cyasohotse bwa mbere mu Gifaransa mu kwezi kwa Kane, cyitwa ’RWANDA: EMBRASSER LA RECONCILIATION: Pour vivre en Paix et Mourir Heureux’, ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ’Rwanda: Kuyoboka ubwiyunge: Kugira ngo ubeho mu mahoro kandi upfe wishimye’.

BBC ivuga ko iki gitabo cya Kizito gisomeka nkaho ari filime mbarankuru ku buzima bw’umwana w’uwari umwarimu ku ishuri ribanza ry’i Kibeho mu majyepfo y’u Rwanda, waje gukataza mu muziki agashaka kuwuhindura igikoresho cyo gufasha mu gutanga imbabazi, ubwiyunge n’ubworoherane mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ariko ntibimuhire.

Muri iki gitabo kiri ku mapaji arenga 240, uvuga ko ari Kizito Mihigo arandika ashize amanga akagaragaza uruhande rwe ku byamubayeho kugeza apfuye, bitandukanye kure n’ibyatangajwe mbere.

René Mugenzi, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu uba i London mu Bwongereza wagisohoye, avuga ko Kizito yatangiye kucyandika mu kwezi kwa cumi mu 2016 ubwo yari afunze, ngo akajya amwoherereza ibice bikigize yifashishije Telefone ngendanwa yari atunze rwihishwa, cyo kimwe n’izindi mfungwa zimwe nkuko abivuga.

Bwana René yabwiye BBC ko nyuma yuko Kizito afunguwe mu kwezi kwa cyenda mu 2018, yongeye gushyira ku murongo ibyo yari yaranditse, ngo ibice bya nyuma byacyo abimwoherereza mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize wa 2019.

Ngo impamvu yamuteye kucyandika ni uko yifuzaga kuvuga ku buzima bwe no kugaragaza uruhande rwe ku byamubayeho kuva yafungwa bwa mbere mu 2014, kandi akaba yari afite n’impungenge ko ashobora gupfira muri gereza. Bwana René avuga ko ntacyo yigeze ahindura ku bikigize, usibye amagambo avuga ko yanditse agize ijambo ry’ibanze rigitangira.

Umuhanzi Kizito yafunguwe mu 2018 ku mbabazi za Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Mu 2015 yari yakatiwe gufungwa imyaka 10 ahamwe n’ibyaha birimo kugambirira kwica umukuru w’igihugu no kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.

Tariki ya 13 Gashyantare 2020 nibwo Kizito yafashwe n’abaturage bo mu Murenge wa Ruheru, Akagari ka Remera, mu karere ka Nyaruguru agiye kwambuka umupaka ngo yerekeze i Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko nkuko byavuzwe icyo gihe.

Nyuma y’iminsi mikeya afashwe, ku wa 17 Gashyantare 2020 Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo ryasinyweho n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP JB Kabera rivuga ko Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa, itangazo ryatunguye benshi rikanashengura imitima ya benshi na bugingo n’ubu.

Gusa imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo Human Right Watch n’abantu ku giti cyabo bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga hakamenyekana niba koko Kizito Mihigo yariyahuye.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha bw’u Rwanda, Marie Michelle Umuhoza icyo gihe yavuze ko iryo perereza ridakwiye kuko ngo u Rwanda nk’igihugu kigenga rufite ubushobozi bwo gukora iperereza, ndetse ko icyo gihe ryarimo no gukorwa.

Ku wa 26 Gashyantare 2020, Ubushinjacyaha Bukuru bwasohoye itangazo rivuga ko "nyuma yo gusesengura byimbitse raporo yatanzwe na RIB" ngo bwasanze urupfu rwa Kizito Mihigo "rwaratewe no kwiyahura yimanitse, bityo bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu".

Ubwo yapfaga mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka, hari hashize igihe akora ibikorwa byo kwigisha umuziki w’amanota abanyeshuri bari mu biruhuko.

Polisi yavuze kandi ko ku itariki 15 na 16 Gashyantare, Kizito yari yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko.

Kizito yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2020, umuhango witabiriwe n’isinzi ry’abantu bamukundaga, yari afite imyaka 38 kandi ari ingaragu.


Ifoto Kizito (ibumoso) yabonetseho bwa nyuma ari muzima

Uko byari byifashe mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Kizito Mihigo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
uwayezu anita Kuya 26-07-2020

Murakoze cyane kutugezeho ayo makuru ark dufite ikibazo mutubarize impamvu tutumva indirimbo ze haba kuri radio cy TV mutubarize murakoze

uwayezu anita Kuya 26-07-2020

Murakoze cyane kutugezeho ayo makuru ark dufite ikibazo mutubarize impamvu tutumva indirimbo ze haba kuri radio cy TV mutubarize murakoze