Itsinda rya Loni rishinzwe iperereza ku bwicanyi bwo mu Burundi mu  2015 ryongerewe igihe cy’umwaka

Itsinda rya Loni rishinzwe iperereza ku Burundi ryongerewe igihe cy’umwaka umwe, ni nyuma yaho Inama Nkuru ya Loni ku burenganzira bwa muntu itangaje ko mu mezi ya mbere y’ubutegetsi bwa Perezida mushya w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye yaranzwe n’ihohoterwa rikomeye.

Iri tsinda rya Loni rishinzwe iperereza ku Burundi rigizwe n’abantu batatu. Uriyoboye ni Doudou Diene. Akimenya ko istinda ayoboye ryongewe umwaka umwe, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko amaperereza yabo agiye gushingira ku “byaha bibangamira uburenganzira bwa muntu nk’ubwicanyi, ihohoterwa no gushimuta abantu batabona ibintu kimwe n’ubutegetsi, ababikora, ingufu bakoresha no kugenzura ko ibyaba bihanwa n’inkiko mpuzamahanga. ”

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, Doudou Diene yakomeje asobanura ko kubona ONU yongereye igihe iri tsinda ayoboye mu gihe aheruka no guhinduka ubutegetsi ari ikimenyetso cyerekana ko umurimo bari batangiye wizewe kandi ko ntaho babogamiye.

Uyu mugabo uturuka mu gihugu ca Senegal, yashimangiye ko bagiye gusubira gusaba ko bakwemererwa kugera ku butaka bw’u Burundi.

Ni mu gihe kuva iryo tsinda rishingwa mu mwaka wa 2016, abarigize batarakandagiza ikirenge muri icyo gihugu bakoraho iperereza.

Mu magambo ye yagize ati “Twabisabye kuva kera ariko ntiturapfa no kwemererwa kujyayo. N’ubu tuzakomeza kubisaba kugira ngo turebe ko twagera ku kibuga, tuvugane n’inzego za Leta cyangwa abandi barebwa n’icyo kibazo cy’ihohoterwa kuko twebwe ntiducika intege dukoresha ubuhanga bwacu mu iperereza kandi ibikorwa byacu birashimwa, ni na yo mpamvu twongewe igihe inshuro 4 kugira ngo twongererwe ingufu”.

Mu kwezi gushize, ubwo iryo tsinda ryashyiraga ku mugaragaro raporo ya 4, intumwa y’u Burundi, Ambassaderi Tabu Renovat ahagarariye u Burundi i Geneve mu Busuwisi yarayamaganye yivuye inyuma.

Intumwa y’igihugu cy’u Bufaransa kuri ibyo, yatangaje ko irajwe ishinga n’uko abashinjwa gukora ibibi batangajwe n’iryo tsinda badahanwa.

Ubutegetsi bushya butungwa agatoki aho bivugwa ko Perezida Evariste Ndayishimiye asa nk’uhanganye n’iri tsinda rya ONU ryongerewe igihe n’ibihugu birishyigikiye.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ngo atari bo bakunda Abarundi kurusha ubutegetsi buhari, ni amagambo yavugiye mu kiganiro aheruka guha abanyamakuru.

Nyamara, Doudou Diene ayoboye iri tsinda yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bagiye gushira ingufu mu gukorana n’indi miryango mpuzamahanga ndetse n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI kugira ngo ibyaha bihohotera ikiremwamuntu bizahanwe.

Umupfumu amennye amabanga y’ukuntu ngo ashika abantu n’uko ari gufasha Abapasiteri, urabyiyumvira byose uko byakabaye muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo