Itsinda rya ’Dream Boyz’ ryasenyutse burundu, umwe yahinduye izina

Kera kabaye Nemeye Platini wakoranaga na mugenzi we TMC mu itsinda rya Dream Boyz yeruye avuga ko ibya Dream Boyz bishobora kuba amateka kuko we yatangiye gukora muzika ku giti cye ndetse akaba yahinduye izina akitwa P .

Mu minsi yashize nibwo amakuru yatangiye gucicikana avuga ko itsinda rya Dream Boyz ryaba riri mu marembera bitewe n’uko Platini yari agaragaye mu bikorwa bya muzika atari kumwe na mugenzi we TMC.

Byaje guhuhurwa nuko TMC yuriye indege akajya muri Amerika muri gahunda atigeze atangariza abakunzi be.

Platini uri gukoresha izina rya P, yatangaje ko abamamaza ibikorwa bya Dream Boyz baba babiretse ahubwo bakamamaza izina P kuko ari ryo ari gukoresha muri iyi minsi, ibi bihita bishyira akadomo ku isenyuka rya Dream Boyz.

P cyangwa se Platini amaze iminsi azenguruka igihugu mu bitaramo bya Tour du Rwanda, avuga ko yagowe cyane no kuba yarajyaga ku rubyiniro ari wenyine mu gihe yabaga ari kumwe na mugenzi we TMC anafata nkumuvandimwe we, icyakora ngo yatunguwe no gusanga yarakirwaga n’umubare munini w’abafana.

Avuga ku isenyuka rya Dream Boyz ndetse no kuri mugenzi we TMC yagize ati “Ntabwo aho imyaka igeze tubona viziyo kimwe buri wese afite intumbero ye gusa icyiza ni uko turi abavandimwe.”

Yavuze ko ibikorwa bya buri wese bizagaragara nubwo we ibye bizaguma muri muzika kuko uyu mwaka agiye kwibanda ku ndirimbo ze gusa.

Aba basore bamaze imyaka 11 bagize itsinda Dream Boys ryanegukanye Primus Guma Guma Super Star nk’irushanwa rikomeye ryabayeho muri muzika nyarwanda ndetse bakoze Album 6 bamurikiye abakunzi babo.


Ubu tuvugana TMC we yibereye muri Amerika


Itsinda rya ’Dream Boyz’ ryari rikunzwe cyane none na ryo ibyaryo birangiye risenyutse nyuma ya Urban Boyz yo ikivuga ko ihari ariko ntiyigaragaze

Ibyavuze ko Itorero ADEPR ryaba rikorana n’abarwanya igihugu, Umuvugizi Wungirije uri mu nkiko akurikiranweho inyandiko mpimbano, abari abayobozi b’Itorero na bo bakurikiranweho n’inkiko kunyereza umutungo waryo, uko Itorero rihagaze ubu n’ibindi, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yabigarutseho muri iki kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo