Itorero rya ADEPR riragana ahabi niba ntagikozwe

Muri iyi minsi muri ADEPR haravugwamo uruntu runtu nyuma yaho Umuvugizi wungirije Karangwa John afungiwe, ubu hakaba hari amakuru ari gucicikana mu bantu, avuga ko hari amafaranga menshi agera kuri Miliyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda yaburiwe irengero, hakiyongeraho n’abayobozi banjya muri Mission bahawe amafaranga y’umurengera bakemeranya ko nibava muri Mission (ubutumwa bw’AKAZI) aho bagiye babaha ibikenerwa byose bakazayasubiza bagarutse ariko ntibikorwe.

Kuwa 31 Ukwakira 2019 hari amakuru Ikinyamakuru Umusingi cyamenye ko hari amafaranga menshi agera kuri Miliyoni 72 z’amafaranga y’uRwanda atazwi irengero ryayo nkuko abadutangarije amakuru babivuze ayo mafaranga akaba ari aya Karasha (imashini ya ADEPR)isya amabuye iherere mu Murenge wa Gashora.

Iki kinyamakuru cyabajije Umuvugizi wa ADEPR Rev.Ephrem Karuranga aho amafaranga ya Karasha yagiye nyuma yo kumenya ko imaze amezi 9 nta mafaranga yayo agera mu buyobozi bwicungamutungo bwa ADEPR .

Umuvugizi wa ADEPR Karuranga Ephrem yabwiye iki kinyamakuru ko ibya Karasha ubu biri mu Nkiko kubera ko rwiyemezamirimo uyifite atubahirije amasezerano.
Karuranga Ephrem yagize ati “Karasha uwo twayihaye yananiwe kubahiriza amasezerano kuko kwishyura byaramunaniye ubu twaramureze biri mu Nkiko”.

Iki kinyamakuru kimaze kumva ibyo abantu bashinja ubuyobozi bwa ADEPR ndetse n’ibyo Umuvugizi wayo yari amaze kuvuga ko rwiyemezamirimo ufite iyo mashini isya amabuye bamureze mu Nkiko Ikinyamakuru cyagiye aho iyo Karasha iherereye mu Mudugudu wa Kabuye ,Akagali ka Kabuye Umurenge wa Gashora kugirango kimenye neza amakuru y’iyo mashine uko imeze ndetse no kubaza amakuru yayo neza ndetse no kuvugana n’uwo rwiyemezamirimo uvugwa kugirango nawe agire icyo avuga ku byo ashinjwa.

Kuwa 1/11/2019 twagiye I Gashora dusanga iyo mashini idakora ariko hari abakozi batubwira ko bamaze nk’ibyumweru 2 badakora kubera generator yari yarapfuye ariko dusanga uwo rwiyemezamirimo adahari no kuri Telephone ye atitaba.

Twabajije n’umunyamategeko wa ADEPR avuga ko mu cyumweru gitaha azajya kuyimwambura ati “Yandikiwe inshuro nyinshi ndetse arihanangirizwa ntiyagira icyo akora”

Uyu munsi ku cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2019 nibwo twavuganye na rwiyemezamirimo witwa Shingiro Elaste maze avuga ko imashini ivugwa yayihawe na ADEPR yarapfuye idakora bumvikana ko azayikoresha agatangira kubishyura ari uko yakize ariko avuga ko itarakira ndetse nta mafaranga aratangira kubaha kubera ko n’amafaranga bakekaga azakoresha mukuyikoresha yabaye macye yongeraho andi ku buryo avuga ko agera muri Miliyoni 30.

Rwiyemezamirimo Shingiro yagize ati “Iriya mashini irashaje no kubona piyese zayo n’ikibazo ku buryo idashobora gukora amasaha 3 idakwamye kandi nayifashe mfite isoko ariko kubera ko ishaje isoko bararinyambuye ndahomba ariko ndacyagerageza kureba ko yakira .

Iyo twakije imashini tugerageza kureba ko twakora abantu bakagirango turakora ariko ADEPR niba bumva bayishaka bansubize amafaranga yanjye rwose nta kibazo mfite kuko ayo maze kuyishoraho ni menshi naho ibyo kundega mu Nkiko ahubwo ni njye wakabareze”.

Shingiro avuga ko iyo mashini ikize igakora neza amafaranga bumvikanye na ADEPR Miliyoni 5 zirenga ku kwezi zaboneka ndetse n’uruganda rugafasha abaturage bahatuye kubona akazi bakiteza imbere nkuko abishimangira ko mu minshinga afite harimo guteza imbere abaturage bahatuye.

Amakuru yavugaga ko karasha yishyura amafaranga Miliyoni 8 ku kwezi ikaba yari imaze amezi 9 ngo ikora ku buryo bikekwa ko hari abanyereje ayo mafaranga mu bayobozi ba ADEPR. Turacyakora ubucukumbuzi kuri iki kibazo n’ibindi bibazo by’ingutu byugarije ADEPR muri iyi minsi ariko badashaka ko bivugwaho.

JPEG - 321 kb
Pasiteri Gatemberezi Paul iyo agiye mu butumwa bw’akazi ntagarura amafaranga baba bamuhaye mugihe baba babisezeranye ko nibamuha ibikenerwa byose azayagarura ntabikora.

Biravugwa ko SG Pasiteri Gatemberezi Paul wa ADEPR amaze igihe muri Mission (ubutumwa bw;akazi)yarahawe ibyo azifashisha agezeyo, ariko akaba yarabwiwe ko naba ageze aho yaragiye mu butumwa bw’akazi abo asanzeyo bakamuha ibyo akeneye bye amafaranga ajyanye azayagarura bika bi bivugwako ntayo yagaruye kuburyo hakekwa ko yaba ntayo yasubije. bivugwa ko yaba ari mukibazo cy’aya mafaranga we nabagenzibe tutarabona amakuru ahagije ngo tubatangaze.
We avuga ko ataratanga rapport ko amaze igihe gito aje.

Bivugwa ko aya mafaranga yaburiwe irengere byaba byaragizwe mo uruhare na bamwe mubayobozi b’iri torero aho ngo baba barayubakishije inzu zabo.

JPEG - 158.3 kb
Abagize biro ya ADEPR mu Rwanda barasabirwa Kwegura

ADEPR ikunze kuvugwamo imiyoborere idahwitse irimo gukoresha nabi umutungo w’abakristo hakaba hakemangwa ubuyobozi budashoboye dore ko bamwe muri bo batangiye gukurrikiranwa n’inzego z’iperereza.

Mu minsi ishize itsinda ry’abakristo ba ADEPR bandikiye RGB bayisaba ko hari ibitarakonzwe neza nk’uko bikwiye ndetse ibibazo yavugaga ko bihari bitaganiriweho n’abo bireba bose cyangwa ngo bikemurwe ahubwo bikaba byararushijeho kwiyongera.

Aha niho rihera risaba RGB kweguza biro nyobozi. Riti “Twebwe abayoboke b’itorero rya Pantekote mu Rwanda bashyize imikono yabo kuri iyi baruwa tubandikiye tubasaba ko mwashingira ku bubasha muhabwa n’amategeko mukeguza Biro Nyobozi ya ADEPR”.
Reba video utasanga ahandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Paladis Mugabe Kuya 5-11-2019

Buriya rero iri torero ubuyobozi bwaryo bukeneye Umwuka Wera naho ubundi ntakigenda

Mazimpaka Kuya 5-11-2019

Kayitare urandangije rwose uretse iyi hejuru mwirirwa muryana se wibwira ko abakirisitu ba Adepr ibyo hari ubyitayeho barikomereje no kwisengera,kuririmba,gukora imirimo yabahesha ijuru.abayoboke ba Adepr rwose mubareke ibyo ababivuga nitsinda rito cyane nkuko ubivuze iyi evaluation ikozwe wasanga abenshi nabo muvuga ba Karuranga n’abandi batazi ngo banashinzwe iki muri Adepr. Nimugumane ayo matiku yanyu keretse icyakora nimuzenguruka igihugu mucengeza ayo matwara mabi,ariko muzasanga abenshi ibyo batabyitayeho namba .

Bernard Kuya 5-11-2019

aba bakozi b’Imana bakeneye gusengerwa kabisa kuko ntibyumvikana ukuntu abantu biyita ko ngo Imana yabatoye barangiza bagakora ibintu nkibyo nakwinywera agacupa ngo sinkijijwe hhhhhhhhhh

kayitare Kuya 4-11-2019

muvandimwe samuel kuri wowe wumvako umuntu akwiye kweguzwa hashingiye kumubare wababimusabye cq ahubwo mugihe umushumba yagaragaweho n’ingeso zitari iza gishumba kdi zirenze imwe yagakwiye guhita yeguzwa bwangu kuko mu rwanda ntamuyobozi ujya yegura ikindi buriya bariya nuko aribo babyandi ubajije abakristo abenshi bakubwira ko barambiwe ubuyobozi bwa karuranga cq se batabwemera ko haricyo bwabageza uzikorere evaluation ubwawe uzabyiyumvira

samuel Kuya 4-11-2019

nonese bureau nyobozi yeguzwa nabachristo batageze no kuri 1%,byose ni amakosa yo kuba Barivanze mubuyobozi bw’itororero bagashyiraho ubuyobozi bubi bufite ikibazo bwa Thomas,ababasimbuye nizo nkurikizi zizabakurikirana igihe cyose,bataretse nabachristo aribo bihitiramo ubuyobozi,Inama rusange Ibe iyabashumba ba amaparuwasi n’intumwa z’abachristo,arinabo bimika kdi baneguze bureau nyobozi. Naho bundi tuzahera muribyo.