Itangazo ryo gusaba guhindura izina mu irangamimerere

Uwitwa MUGISHA God mwene BIHEZANDE Jean na UWAMAHORO Xaverine utuye mu Mudugudu wa Zindiro, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Yanditse asaba uburenganzira bwo kongera izina MUNEZERO mu mazina ye ndetse agasimbuza izina God, izina Success mu mazina asanganywe ariyo MUGISHA God bityo akitwa MUGISHA MUNEZERO Success mu Irangamimerere.

Impamvui atanga mu gusaba guhindura no kongeramo amazina ni uko izina MUNEZERO ariryo ryanditse mu byangombwa bye byose uretse mu Irangamimerere ye mu gihe izina God ryo risobanura “Imana” mu Kinyarwanda yumva ryahinduka akitwa iryavuzwe haruguru.

Bityo akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko kongera izina MUNEZERO mu yo yari asanganywe ndetse no gusimbuza izina God akitwa Success bityo amazina yari asanganywe MUGISHA God akaba MUGISHA MUNEZERO Success mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo inyandiko ye y’ivuka.

PNG - 641.3 kb
Uwitwa MUGISHA God arasaba ko aho kwitwa izina God risobanura “Imana” ryasimbuzwa “Success” ndetse mu mazina asanganywe hakaniyongeramo MUNEZERO bityo akitwa MUGISHA MUNEZERO Success





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Sinarambiwe Anastese Kuya 5-11-2018

Andika Igitekerezo Hanno Sinarambiwe anastese mwene Bizimungu selesten na Musasangoyi velena utuye mumudugudu wakinunga Akagari Kakinunga Umurenge Waremera Akarere Kangoma nkaba nsaba uburenganzira bwoguhindura amazina sinarambiwe anastese nki twa Munezero Theogene mugitabo ndangamimerere

-xxxx- Kuya 21-10-2018

Andika Igitekerezo Hanno Sinarambiwe Anastasi womumudugudu Wakinunga Akagari kakinunga Umurenge Waremera Akarere Kangoma N kaba N saba uburenganzira bwoguhindura Amazina sinarambiwe Anastasi nkitwa Munezero Theogene mugitabo ndanga mimerere I MPamvu N tuko mama Wange yanyise angenurira abandi mpazegukura nsanga Niko nitw a byarambabaje cyane nonerero Ntiyompamvu mbisabye guhindurirwa Amazina Murakoze niSinarambiwe Anastasi Nkitwa Munezero Theogene