Isomwa ry’Urubanza rwa Rtd Maj Mudathiru wahoze muri RNC na bagenzi be ryongeye gusubikwa

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasubitse isomwa ry’icyemezo cyarwo ku rubanza rw’abantu 31 baregwa kuba mu mitwe ya P5 na FLN barimo Rtd Major Mudathiru Habib bakurikiranyweho ibyaha birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe , kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’iterabwoba.

Mu mpera za 2019, nibwo abantu 31 bagejejwe bwa mbere mu rukiko nyuma yo gufatirwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bakazanwa mu Rwanda ngo bakurikiranwe kuri ibi byaha.

Muri abo bose harimo 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib, baregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe wa P5, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

Harimo n’irindi tsinda ry’abantu batandatu rirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné, wari umusirikare muri RDF, riregwa ibyaha byo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira no kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo (FLN), no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

Abasirikare batanu baregwa muri iyi dosiye ni Pte Muhire Dieudonné, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Pte Igitego Champagnat na Pte Ruhinda Jean Bosco watorotse igisirikare, ukurikiranwe adahari.

Mu bindi byagaragaye muri iyi dosiye kandi harimo abanyamahanga barimo abo muri Uganda n’u Burundi bose bafatiwe muri iyi mitwe.

Ubwo baherukaga mu rukiko kuwa 8 Ukwakira 2020, Ubushinjacyaha bwasabye ibihano bitandukanye kuri aba baburanyi birimo nk’icyo gufungwa burundu cyasabiwe Rtd Major Mudathiru.

Rtd Major Mudathiru yemeye uruhare rwe mu byaha bitatu birimo icyo kuba mu mutwe w’ingabo ugamije kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda, asaba imbabazi ku ruhare mu byaha yemera ariko agahakana ko nta ruhare yagize mu byaha by’iterabwoba.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rwaranzuye ko isomwa ry’uru rubanza ryagombaga kuba bwa mbere ku wa 15 Mutarama 2021, riza kwimurirwa kuri uyu wa 24 Gashyantare.

Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rwongeye kugaragaza ko ubunini bw’iyi dosiye bwatumye abacamanza bageza uyu munsi batararangiza kwandika imyanzuro y’imikirize y’urubanza.

Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba aribwo hazatangazwa itariki umwanzuro kuri uru rubanza uzasomerwa.

AKARENGANE KARAHARI ||ABINDANI BAKUNDA GUSONGA ABATO NI NK’UTEMA ISHAMIRY’IGITI YICARIYE ||UMUHANZI AVUZE AMAGAMBO AKOMEYE

Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo